RFL
Kigali

Chris Brown yamaganye ubucuruzi bw'abimukira b'abirabura burimo kubera muri Libya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/11/2017 9:36
0


Hashize iminsi mike hakwirakwiye amashusho y'ubucuruzi bw'abimukira bukorerwa muri Libya aho bafatirwa bagerageza kwambuka inyanja. Iki gikorwa cyahagurukije amahanga ndetse ku mbuga nkoranyambaga abantu baracyamagana, Chris Brown yabaye umwe mu byamamare watangaje ko ababajwe n'ubu bucuruzi anavuga ko ababazwa no kuba butamaganwa nk'uko bikwiye



Mu minsi ishize nibwo Television ya CNN yatangaje inkuru y'abimukira b'abanyafurika bacuruzwa muri Libya nyuma yo gufatirwa mu nyanja bagerageza kwambuka berekeza i Bulayi na Amerika. Mu nkuru yakozwe n'iyi Television humvikanamo amajwi y’abagabo baciririkanya mu cyamunara kuva ku madorari 100$ na 400$ ku mwimukira umwe. Nyuma y'iyi nkuru, isi yose yahagurukijwe n'iki kibazo, imiryango mpuzamahanga iracyamagana ndetse u Rwanda rutangaza ko rwiteguye gufasha ababyifuza bakaza mu Rwanda.

Kugeza ubu ibihugu bikomeye, ntibyigeze bigira ubushake bwo kwakira aba bimukira bacuruzwa nk'abacakara ari nacyo cyababaje umuhanzi Chris Brown. Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Chris Brown yavuze ko atumva uburyo iyo hari ahaturikijwe igisasu ahandi, abantu bose ku mbuga nkoranyambaga bifatanya n'icyo gihugu kugeza ubwo abakoresha izi mbuga basabwa guhindura ifoto ya 'profil'.

Chris BrownMuri Libya hari kuvugwa igura n'igurisha ry'abantu

"Iyo mu Bufaransa hatewe ibisasu usanga Facebook yose ivuga ngo dusengere Ubufaransa, mu Bwongereza haterwa ibisasu bikaba uko, Texas haba umwuzure nabwo abakoresha Facebook bakadusaba gusabira Texas nyamara icuruzwa ry’abacakara (abimukira) riri kubera muri Libya, ntabyo ndi kubona bikorwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Chris BrownAmagambo akomeye Chris Brown yatangaje

Aya magambo ya Chris Brown yakurikiwe n'ibitekerezo byinshi by'abasanzwe bamukurikira ku buryo mu gihe kitageze ku isaha ibyo yanditse kuri Instagram byari bimaze gukundwa (like) n'abantu bagera ku bihumbi 80 mu gihe mu bitekerezo byahanditswe bigera ku bihumbi 2, nabyo byamaganye ibirimo kuba muri Libya ndetse hari n'abavuze ko amahanga adahangayikishijwe n'ubucuruzi bw'abirabura burimo gukorerwa muri Libya.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira, IOM, uvuga ko muri Libya hari abimukira babarirwa hagati y'ibihumbi 700 na miliyoni bashaka kujya mu Bulayi mu gihe abagera ku bihumbi 2 barohamye mu nyanja muri uyu mwaka.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND