Umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC Gatera Alphonse yanenze imisifurire y'umukino wahuje ikipe ye na Bugesera FC ndetse avuga ko muri iyi shampiyona abatoza bamaze kurambirwa n’imyitwarire y’abasifuzi bafata ibyemezo bigamije kuzamura amwe mu makipe andi akarengana
Nyuma y’umukino uyu mugabo yanganyijemo na Bugesera FC, yabwiye abanyamakuru ko amanota atatu y’umunsi yari afite amahirwe yo kuyatwara ariko ngo umusifuzi w’umukino akamuvangira atanga penaliti ku ruhande rwa Bugesera FC.
“Ntabwo mbyishimiye na gato. Nibyo koko amanota turayagabanye ariko ntabwo mbyishimiye. Ngira ngo amanota atatu yanjye nari nyafite ariko urebe uko byagenze. Ntabwo rero tuzajya dukora tuvunikira ubusa. Umuntu atoze, ategure abakinnyi nagera ku kibuga ikipe imwe ifashwe n’umusifuzi? Ibi ntabwo tuzabyemera, turananiwe. Mu Rwanda turarushye kabisa, kwanza njyewe iriya penaliti sinyemera kuko umukinnyi yigwishije bataranamukoraho”. Gatera Alphonse
Gatera Alphone avuga ko igihe kigeze kugira ngo abatoza bahagurukire abasifuzi babavunira ubusa
Mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, ikipe ya Sunrise FC yari yasuye Bugesera FC i Nyamata mu Karere ka Bugesera inagira amahirwe ifungura amazamu ku munota wa 16’ w’umukino na Ortomal Alex. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Farouk Ruhinda ku munota wa 64’ w’umukino. Penaliti yavuye ku ikosa ryakorewe Mbonigena Eric bita Kaburuteri n'ubwo Gatera Alphonse avuga ko uyu musore wazamukanye na Bugesera FC yigwishije.
Sunrise FC kuri ubu iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota icyenda (9) ku mwenda w’ibitego bibiri (2) mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota icyenda (9) ku mwenda w’ibitego bine (4).
Kuri ubu ikipe ya AS Kigali iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 16 mu mikino umunani (8). Iyi ntego bayigezeho bamaze gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru.
Ndarusanze Jean Claude wari winjiye asimbuye ku munota wa 80’ yahise ababonera ibitego bibiri (2) bituma anagwiza ibitego bitandatu muri shampiyona (Currebt League Top-scorer).
Igitego cy’impozamarira cya Etincelles FC cyatsinzwe na Jean Bosco Akayezu bita Welbeck wahoze muri Police FC, kikaba ari nacyo gitego cye cya mbere abonye muri uyu mwaka w’imikino.
Ikipe ya Kiyovu Sport iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 ariyo ikaba ifite umukino w’ikirarane izakina na FC Marines kuri uyu wa Gatatu saa cyenda n’igice ku kibuga cya Mumena kuko wari gukinwa kuwa Gatandatu imvura iwuhagarika ugeze ku munota wa 34’. Bazawutangira bushya.
Gatera Alphonse yavugiye i Bugesera ko yibwe amanota atatu
Photos: Ububiko (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO