RFL
Kigali

Ikiganiro na Miss Mutesi Jolly watangiye kwiga muri kaminuza gusa ngo ntiyorohewe n’imibare

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/11/2017 11:52
2


Mutesi Jolly yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016 akirangiza amashuri yisumbuye none kuri ubu yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’icyahose cyitwa SFB cyangwa CBE



Miss Mutesi Jolly yatangaje ko yatangiye kwiga muri uyu mwaka w'2017 muri Kaminuza y'U Rwanda Ishami ry'Imari n'Icungamutungo 'College of Business and Economics' yahoze yitwa SFB aho yiga isomo rya BBA Finance. Miss Jolly yabwiye Inyarwanda.Com ko impamvu yahisemo iyi kaminuza ari uko ifite ireme ry'uburezi.

Yagize ati”CBE ni kaminuza  ifite Quality (ireme) mu myigishirize, nkunda ukuntu barera abanyeshuri kuva namenya ubwenge nyizi nka kaminuza itajenjeka mu bijyanye n’uburezi.”

Abajijwe icyo yasanze gitandukanya kaminuza n’amashuri yisumbuye Mutesi Jolly yagize ati”Urumva mu mashuri yisumbuye twigaga umunsi wose ariko ubu njya ku ishuri ndangije akazi ikindi urumva ubu twigira kuri projector mbega ubona ko ari imyigire iteye imbere.”

MISS JOLLY

Miss Mutesi Jolly

Abajijwe isomo abona rimukomereye, Miss Jolly yatangaje ko ubusanzwe amasomo yose ayafata kimwe ariko imibare ikaba imugora kuko ari isomo atigeze yiga mu mashuri yisumbuye aho yigaga ku ishuri rya King David Academy mu ishami rya 'History, Economy & Literature.'

Uretse iki, Mutesi Jolly avuga ko bagitangira kwiga, abo bigana batahise bakira uburyo bigana n'umuntu w'icyamamare nka we ariko ngo bigenda bihinduka bamaze kumwakira. 

Mutesi Jolly yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, akaba n'uwa mbere witabiriye irushanwa rya Miss World 2016 n'ubwo atigeze agira amahirwe yo kuryegukana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bahufite Lucien6 years ago
    MISS Natange Akazi Tumwigishe Maths;kuko Byamufasha Cyane.
  • Pasi6 years ago
    Yanze kwiga akirangiza none nyuma y'imyaka ibiri amaze kurya ku mafaranga agiye kugerekaho amabuye y'amasomo? Disi nakabaye mufasha nkamwigisha imibare none nanjye yarananiye





Inyarwanda BACKGROUND