Mutesi Jolly yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016 akirangiza amashuri yisumbuye none kuri ubu yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’icyahose cyitwa SFB cyangwa CBE
Miss Mutesi Jolly yatangaje ko yatangiye kwiga muri uyu mwaka w'2017 muri Kaminuza y'U Rwanda Ishami ry'Imari n'Icungamutungo 'College of Business and Economics' yahoze yitwa SFB aho yiga isomo rya BBA Finance. Miss Jolly yabwiye Inyarwanda.Com ko impamvu yahisemo iyi kaminuza ari uko ifite ireme ry'uburezi.
Yagize ati”CBE ni kaminuza ifite Quality (ireme) mu myigishirize, nkunda ukuntu barera abanyeshuri kuva namenya ubwenge nyizi nka kaminuza itajenjeka mu bijyanye n’uburezi.”
Abajijwe icyo yasanze gitandukanya kaminuza n’amashuri yisumbuye Mutesi Jolly yagize ati”Urumva mu mashuri yisumbuye twigaga umunsi wose ariko ubu njya ku ishuri ndangije akazi ikindi urumva ubu twigira kuri projector mbega ubona ko ari imyigire iteye imbere.”
Miss Mutesi Jolly
Abajijwe isomo abona rimukomereye, Miss Jolly yatangaje ko ubusanzwe amasomo yose ayafata kimwe ariko imibare ikaba imugora kuko ari isomo atigeze yiga mu mashuri yisumbuye aho yigaga ku ishuri rya King David Academy mu ishami rya 'History, Economy & Literature.'
Uretse iki, Mutesi Jolly avuga ko bagitangira kwiga, abo bigana batahise bakira uburyo bigana n'umuntu w'icyamamare nka we ariko ngo bigenda bihinduka bamaze kumwakira.
Mutesi Jolly yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, akaba n'uwa mbere witabiriye irushanwa rya Miss World 2016 n'ubwo atigeze agira amahirwe yo kuryegukana.
TANGA IGITECYEREZO