RFL
Kigali

Buteera Andrew yongewe mu Mavubi yitegura kwitabira imikino ya CECAFA 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/11/2017 11:17
0


Buteera Andrew umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC kuri ubu yamaze kongerwa mu bakinnyi b’Amavubi bari kwitegura kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA y’ibihugu igomba kubera muri Kenya kuva kuwa 3-17 Ukuboza 2017.



Buteera yahamagawe mu ijoro ry’icyumweru twaraye dusoje nyuma y'aho yari amaze gufasha APR FC gukura inota rimwe kuri Mukura Victory Sport mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA.

Kuri ubu bivuze ko Antoine Hey afite abakinnyi 24 mu mwiherero kuko yabanje guhamagara 23 biyongeraho Buteera Andrew watsindiye APR FC  igitego ari muri metero zitari munsi ya 25 kuri sitade Amahoro.

Buteera wari warabanje kugorwa n’ikibazo cy’imvune, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino yagiye yitwara neza mu mikino ikomeye nk’uwo bakinnye na Rayon Sports mu gikombe kiruta ibindi (Super Cup), umukino APR FFC yakinnye na Police FC, SC Kiyovu na Mukura Victory Sport.

Buteera Andrew niwe watsindiye APR FC anaba umukinnyi w'umukino

Buteera Andrew niwe watsindiye APR FC anaba umukinnyi w'umukino

Dore abakinnyi 24 bahamagawe:

 Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

 Abugarira: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

 Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) ,  Niyonzima Olivier (Rayon Sports) na Buteera Andrew (APR FC)

 Abashaka ibitego: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND