RFL
Kigali

REG BBC yatwaye igikombe cya “Pre-season 2017”–AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/11/2017 9:59
0


Ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club yatwaye igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 itsinze IPRC Kigali BBC amanota 76-71 ku mukino wa nyuma wakinwaga ku mugoroba w’icyumweru. gishize



Ikipe ya REG BBC isa n'aho irusha izindi imbaraga, yatangiye itsindwa agace ka mbere ku manota 20-16 mbere y'uko itsinda agace ka kabiri (23-17).

Agace ka gatatu, ikipe ya IPRC South BBC yahise yerekana ko nayo igikombe kitayigwa nabi niko gutsinda amanota 22-13. Gusa agace ka nyuma nibwo ikipe ya REG BBC yahise itanga ubutumwa itsinda amanota 24-12.

Muri uyu mukino, Nijimbere Guibert wa IPRC Kigali BBC yasaruyemo amanota 19, Nyamwasa Bruno bakinana nawe yabonyemo 15 mu gihe Ndoli Jean Paul umwe mu bakinnyi bakomeye IPRC Kigali isigaranye yatsinze amanota 14. Ku ruhande rwa REG BBC, Ngandu Bienvenue niwe wabaserukiye kuko yatsinzemo amanota 13.

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC yabwiye abanyamakuru yavuze ko yatunguwe cyane mu buryo bitwaye imbere ya REG BBC gusa ngo kuba yari afite abasimbura bahagije kandi bakomeye byamufashije gutwara igikombe.

“Iki ni igikombe gishimishije cyane kuko burya igikombe utwaye kikugoye kirashimisha. Ntabwo narinzi ko IPRC Kigali ikomeye kuri ubu buryo ikaba yadutangaje kuko abafana bumiwe, ni ikipe ikomeye ninakomeza kuriya izagera kure muri shampiyona. Twe (REG BBC) ni ikipe nshya, abakinnyi ntabwo barahuza umukino, iyi pre-season yadufashije itwereka amakosa tugomba gukosora”. Kalima

Abajijwe kuba afite abakinnyi benshi bakomeye niba bitamugora gutoranya abakinnyi abanzamo, Kalima yavuze ko muri Basketball kugira ngo ube ukomeye ugomba kuba ufite abakinnyi babanzamo n’abasimbura bajya kunganya urwego.

Mu magambo ye yagize ati” Ntabwo bangora kuko ikipe ikomeye burya igomba kuba ifite abasimbura bakomeye kuko urebye ntabwo watsinda udafite abasimbura bakomeye, umwe avamo undi akaza agakomerezaho. Intego dufite ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu gihugu no kuzitwara neza mu mikino ya Zone 5”.

Ku ruhande rwa Buhake Albert umutoza mukuru wa IPRC Kigali BBC yavuze ko ikipe ye yari yiteguye kuko mu buryo yagiye izamura amanota byabonekaga ko ifite imbaraga. Gusa ngo yagowe n’ikibazo cyo kutagira abasimbura beza.

Buhake yabisobanuye agira ati “Muri rusange navuga ko nagize ikibazo cy’abasimbura. Twakoze amakosa birangira mu bakinnyi nari mfite havamo batatu hasigaramo babiri kuko nari mfite n’umukinnyi wavunitse. Baje kutuyobora kuko bo (REG BBC) bari bafite abasimbura beza. Navuga ko ari cyo kibazo ariko twanagize ikibazo cy’uko abakinnyi banjye bagiye batinda gufata abakinnyi bari bahanganye bakabacika cyane”.

Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya IPRC South BBC niyo yatwaye igikombe itsinze APR WBBC ku mukino wasozaga iyo bakinaga mu itsinda bari barimo.

IPRC South WBBC yatsinzwe agace ka  mbere (23-20), igaruka mu gace ka kabiri itsinda amanota 19-4. Agace ka gatatu banganyije amanota 18-18 mbere y'uko IPRC South WBBC itsinda amanota 16-10 bityo umukino urangira abakobwa bo mu ntara y’amajyepfo batsinze amanota 73-55.

Muri uyu mukino, Nzaramba Cecile wa IPRC South BBC yatsinze amanota 23 mu gihe Umugwaneza Charlotte wari waraye agize isabukuru akaba na kapiteni wa APR WBBC yatsinzemo amanota 13.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Patriots BBC yihimuye kuri APR BBC iyitsinda amanota 72-58. Mu mukino usoza iyo mu matsinda, ikipe ya APR BBC yari yatsinze Patriots BBC amanota 72-67.

REG BBC batwaye igikombe cya mbere ya shampiyona

REG BBC batwaye igikombe cya mbere ya shampiyona

IPRC South Women Basketball Club bahigitse APR WBBC ku gikokombe

IPRC South Women Basketball Club bahigitse APR WBBC ku gikokombe

IPRC South Women Basketball Club bahigitse APR WBBC ku gikombe

Dore uko imikino isoza yagenze:

FT:Patriots BBC 72-58 APR BBC (Umwanya wa gatatu)

1st QT:12-16

2nd QT:12-13

3rd QT:29-10

4th QT:19-19

FT- IPRC-South WBBC 73-55 APR WBBC (Umukino usoza mu bakobwa)

1st QT:20-23

2nd QT:19-04

3rd QT:18-18

4th QT:16-10

FT: REG BBC 76-71 IPRC-Kigali BBC (Umukino wa nyuma mu bagabo)

1st QT:16-20

2nd QT:23-17

3rd QT:13-22

4th QT:24-12

Ibikombe

Ibikombe

Ibikombe  byatanzwe

Abafana ba IPRC Kigali BBC

Abafana ba IPRC Kigali BBC

Mugwiza Desire uyobora FERWABA ashyikiriza igikombe Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Mugwiza Desire uyobora FERWABA ashyikiriza igikombe Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Kubwimana Kazingufu Ali amanika igikombe kibanziriza ibindi

Kazingufu Ali amanika igikombe kibanziriza ibindi

Abakobwa ba IPRC South WBBC bashyira umuyobozi igikombe

Abakobwa ba IPRC South WBBC bashyira igikombe umuyobozi wabo

Nzaramba Cecile kapiteni wa IPRC South WBBC yatsinze amanota 23

Nzaramba Cecile kapiteni wa IPRC South WBBC yatsinze amanota 23 mu mukino wa nyuma

 AMAFOTO: Uwase Denyse Muvunyi (FERWABA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND