RFL
Kigali

Antoine Hey Paul yasobanuye impamvu yahamagaye Imanishimwe Emmanuel utarakira neza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/11/2017 16:51
0


Antoine Hey Paul umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi ari gukoresha imyitozo abasore b’u Rwanda abategurra guhatana mu mikino ya CACAFA igomba gutangira kuwa 3-17 Ukuboza 2017, yasobanuye impamvu Imanishimwe Emmanuel ari mu bakinnyi 23 bazajya i Nairobi nyamara atarakira neza imvune afite.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Antoine Hey yavuze ko mu busanzwe nta mukinnyi yanga ku buryo yamusiga agahamagara umukinnyi ufite ikibazo cy’imvune. Gusa ngo bitewe nuko intumbero ze ari imikino ya CHAN 2018, abona ko Imanishimwe Emmanuel azaba ari intwaro ikomeye muri iyi mikino ya nyuma izabera muri Maroc.

Mu magambo ye yagize ati” Emmanuel nta bundi bushuti tugirana, gusa na none kuba yaravunitse muri shampiyona ntabwo bikuraho ko ari intwaro ikomeye mbona yazadufasha mu mikino ya CHAN 2018. Ararwaye ndabizi ariko turi kumuba hafi kugira ngo agaruke neza kuko ni imwe mu nkingi za mwamba twiteze muri CHAN kandi njyewe nizera abakinnyi bagira icyo bafasha igihugu”.

Antoine Hey kandi avuga ko kuba yarahamagaye abakinnyi bakina imbere mu gihugu gusa atari urwango afitiye abakina hanze ahubwo ko ari muri gahunda yo kuzamura ikizere cy’abakinnyi bakina mu Rwanda kugira ngo bagire imyumvire yo kumva ko bahatana n’ibindi bihugu hatarinze kuza abakina hanze y’u Rwanda.

“Ntabwo nyobewe ko hari abakinnyi bakomeye u Rwanda rufite hanze. Ndashaka ko abakinnyi bakina imbere mu gihugu bagira imyumvire yo kumva ko nabo bashoboye kuba bahagararira igihugu hatarinze kwitabazwa abakina hanze. Uretse n’ibyo kandi, njyewe nahamagaye abakinnyi bazamfasha muri CHAN 2018 kuko ngomba kubaha amahirwe yo kubona imikino myinshi bityo bagatinyuka”.

Antoine Hey Paul umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey Paul umutoza mukuru w'Amavubi

Kuri iki yumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 kuri sitade Amahoro hakoze abakinnyi umunani (8) barimo barindwi (7) ba Rayon Sports na Mbogo Ali wa Kiyovu Sport kuko abandi bakinnyi bari bagifite umukino ya shampiyona wa shampiyona.

U Rwanda na Uganda bari basabye CECAFA ko bazatwara abakinnyi 23 mu mikino izabera muri Kenya mu rwego rwo kubafasha kwitegura CHAN 2018, muri iki kiganiro Antoine Hey yavuze ko byemejwe ko n’u Rwanda ruzatwara abakinnyi 23. Ibi bivuze ko abakinnyi 23 bahamagawe bose bagomba kurira indege kuri uyu wa Gatanu.

“Twasabye CACAFA ko yatureka tugatwara abakinnyi 23 kuko turi kwitegura CHAN 2018. Ku bw’amahirwe barabyemeye ubu tuzajyana abakinnyi 23 dufite mu mwiherero. Gusa mu gihe hari uwagira imvune yahita asimburwa byihuse kuko tuba dufite amazina y’abakinnyi baba bafite ubushobozi (Stand-by List)”. Antoine Hey

Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi

Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi

Mbogo Alli myugariro wa Kiyovu Sport mu myitozo

Mbogo Ali myugariro wa Kiyovu Sport

Mbogo Alli myugariro wa Kiyovu Sport mu myitozo

Abakinnyi ba Rayon Sports bose bari bahari

Abakinnyi ba Rayon Sports bose bari bahari

Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi na Antoine Hey bayobora imyitozo y'iki Cyumweru

Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi na Antoine Hey bayobora imyitozo y'iki Cyumweru

Eric Rutanga Alba agerageza gutsindisha umutwe

Eric Rutanga Alba agerageza gutsindisha umutwe

Niyonzima Olivier Sefu na Yannick Mukunzi mu myitozo

Niyonzima Olivier Sefu na Yannick Mukunzi mu myitozo

Dore abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu:Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Abugarira:Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati:Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abashaka ibitego:Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND