RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC yageze ku mukino wa nyuma wa ‘Pre-season’ itsinze Patriots BBC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/11/2017 1:08
0


Ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ibanziriza shampiyona (Pre-season) itsinze mukeba Patriots BBC amanota 72-67 mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza wakinwaga ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu kuri sitade nto ya Remera.



Ikipe ya REG BBC ni yo yatangiye iri inyuma kuko agace ka mbere karangiye Patriots BBC iri imbere n’amanota 21-21. Mu gace ka kabiri ni bwo REG BBC yazamuye umwuka itsinda ku manota 18-12.

Mu gace ka gatatu ni bwo REG BBC yatanze ubutumwa ko ishaka kujya ku mukino wa nyuma kuko yakuyemo amanota 22 kuri 11 ya Patriots BBC. Patriots BBC yaje guhita yihagararaho itsinda agace ka nyuma n’amanota 23-20 nubwo ntacyo byari bigisobanuye ku manota mbumbe y’umukino.

Muri uyu mukino, Hagumintwali Steven ukinira Patriots BBC niwe wigaragaje kuko yatsinzemo amanota 20 akurikirwa na Sagamba Sedar bakinana wasaruyemo amanota 15 naho Kaje Elie wahoze muri Patriots BBC kuri ubu akaba ari muri REG BBC yatsinzemo amanota 17.

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Patriots BBC kuba yayitsinze atari ikipe nto ahubwo ko yagiye ayirusha abakinnyi beza basimbura kandi benshi naho ngo gutsinda IPRC Kigali BBC ku mukino wa nyuma ni ibintu byoroshye.

“Patriots yitwaye neza ariko icyo twayirushije ni umubare munini w’abakinnyi beza. Twagiye tubasimburanya bituma dushobora kuyitsinda. Umukino na IPRC Kigali kuyitsinda birashoboka kuko si ubwa mbere twaba dukinnye nayo kuko ubushize twakinnye nayo turayitsinda,  amasomo twize tuyitsinda bwa mbere azadufasha kongera kuyitsinda”.

REG BBC igomba gucakirana na IPRC Kigali BBC kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 bakina umukino wa nyuma saa kumi z’umugoroba (16h00’). IPRC Kigali BBC itozwa na Buhake Albert yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 79-71 (22-14, 21-20, 22-18 na 14-19)mu mukino wa kimwe cya kane wabanjirije uwa REG BBC na Patriots BBC.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu bizaba ari ibicika kuko APR BBC izaba ihura na Patriots BBC baherukana kuwa Gatatu mu mukino wasozaga iyo mu matsinda. Uyu mwanya bazawuhatanira saa tanu za mugitondo (11h00’). Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya APR WBBC igomba gucakirana na IPRC South WBBC saa saba n’iminota 30 (13h30’) bakina umukino wa nyuma.

Patriots BBC ikipe itagikanganye cyane

Patriots BBC ikipe itagikanganye cyane 

Kantore Sandra agomba kuba afasha APR WBBC gushaka igikombe imbere ya IPRC South WBBC

Kantore Sandra agomba kuba afasha APR WBBC gushaka igikombe imbere ya IPRC South WBBC

Gahunda y'imikino n'ibiciro byo kwinjira

Gahunda y'imikino n'ibiciro byo kwinjira 

Mutabaruka Victoire na IPRC Kigali BBC (Umutuku n'ubururu)  bageze ku mukino wa nyuma batsinze APR BBC

Mutabaruka Victoire na IPRC Kigali BBC (Umutuku n'ubururu) bageze ku mukino wa nyuma batsinze APR BBC

Ntagunduka wahoze muri Patriots BBC araba yongera guhura nayo kuko ubu aba muri APR BBC

Ntagunduka wahoze muri Patriots BBC araba yongera guhura nayo kuko ubu aba muri APR BBC

 PHOTOS: FERWABA & FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND