RFL
Kigali

UGANDA: Charly na Nina batumiwe mu birori bizitabirwa n’umwami w’Ubuganda ‘Kabaka’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/11/2017 15:08
0


Mu minsi ishize abahanzikazi Charly na Nina bakunze gutumirwa mu bitaramo binyuranye bibera muri Uganda, aha bivugwa ko banafite abafana benshi cyane dore ko n’indirimbo zabo ziri mu zikunzwe muri Uganda. Kuri ubu aba bahanzikazi bamaze gutangaza ko batumiwe mu birori bizitabirwa n’umwami w’Ubuganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi.



Ibi aba bahanzikazi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 ubwo bari mu muhango wo gusinyana amasezerano na Kompanyi ya MTN Rwanda izabafasha mu gitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’. Charly na Nina batangaje ko batumiwe muri Uganda kwitabira ibirori bizanitabirwa n’umwami w’Ubuganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II.

charly na NinaIbi babitangaje ubwo basinyanaga amasezerano y'ubufatanye na MTN Rwanda

Ibi birori aba bahanzikazi bagiye kwitabira ni iby’isabukuru y’imyaka 21 Radiyo yo muri Uganda yitwa CBS imaze ikora, buri mwaka rero bakora ibirori byo kwizihiza igihe cy’umwaka iyi radiyo imaze ndetse bikaba ibirori byitabirwa n’umwami w’Ubuganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II. Nkuko Charly na Nina babitangaje ngo ibi birori biteganyijwe kuba tariki 31 Ukuboza 2017. Ku kijyanye n’impamvu bakunze gutumirwa cyane i Bugande aba bahanzikazi babwiye umunyamakuru wa Isango Star bagiranye ikiganiro kihariye ko ari uko indirimbo zabo ziri mu zikunzwe cyane muri Uganda bityo ikaba ari yo mpamvu ituma bakunze gutumirwayo.

charly na NinaIgitaramo cya Charly na Nina

Tubibutse ko Charly na Nina bari mu myiteguro yo kumurika Album yabo ya mbere mu gitaramo kizaba tariki 1 Ukuboza 2017, kizagaragaramo abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Dj Pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu n'abandi bazaba baturutse hanze y'u Rwanda harimo; Juliana Kanyomozi, Geosteady bava muri Uganda ndetse na Big Farious. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000frw, 10000frw, 150000frw ku meza y’abantu umunani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND