RFL
Kigali

Wema Sepetu yabaye uwa mbere mu byamamare byaje mu Rwanda ushimagiza ubwiza bw’abasore b’Abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/11/2017 11:14
0


Mu ijoro ryo kuri utyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 nibwo mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo gikomeye cyateguwe na Radiyo ya KFM, iki gitaramo cyari kiswe Instagram Party aha umutumirwa mukuru akaba ari umukobwa wo muri Tanzania ukoresha bikomeye urubuga rwa Instagram uzwi ku izina rya Wema Sepetu.



Ubwo yari akigera kuri Chilax Lounge yakiranywe urugwiro, ibi byatumye akigera aho yari yateguriwe kwicara yahawe micro ngo agire icyo avuga aha rero uyu mukobwa w’icyamamare wo muri Tanzania yatangiye ashimira abateguye iki gitaramo, yabwiye abari bateraniye aho ko yanyuzwe nuburyo yakiranywe urugwiro. Aha yagize ati” Natunguwe sinarinzi ko mfite abakunzi nkaba mu Rwanda.”

Wema SepetuUbwo Wema Sepetu yaganiraga nabitabiriye igitaramo cye

Wema Sepetu yabwiye abari aho ko yaje mu Rwanda kuko azi neza ko abanyarwanda bakunda ibirori bityo akaba yagombaga gusangira nabo ibyishimo byo kuri iyi nshuro, yagize ati” Abari aha mwese murasa neza urebye uko mwambaye ukareba uko musa muri beza. Ikindi nshaka kubabwira ni uko abasore bo mu Rwanda ari beza ni beza cyane.” Aya magambo Wema Sepetu yayatangazaga mu giswahili ariko ubona yasazwe n’ibyishimo akurikije uko yakiriwe.

Wema SepetuAho yicaye hose Wema Sepetu aba ari ku mbuga nkoranyambaga

Iki gitaramo cyatumiwemo uyu mukobwa wigeze no gutorerwa kuba Miss Tanzania ndetse akaba yarakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond cyaranzwe n’ubwitabire bwiganjemo abakobwa bari benshi ndetse na benshi mu byamamare hano mu Rwanda bari baje kwihera ijisho.  Ibi ubusanzwe bikorwa nabahanzi babagabo baza mu Rwanda bagataka uburanga babonanye abakobwa b’abanyarwandakazi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND