Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali habaye igitaramo cya Instagram Party cyatumiwemo umunyatanzaniyakazi Wema Sepetu wamamaye kuri Instagram cyane ko ari umwe mu bakunzwe cyane muri aka karere abikesha gukoresha Instagram.
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu batari bake, icyakora icyagaragaraye ni uko ubwitabire bwari bwiganjemo umubare munini w’inkumi z’i Kigali zirimo izikoresha cyane imbuga nkoranyambaga ariko by’umwihariko Instagram cyane ko ari nabo bakurikiraniraho hafi Wema Sepetu, umunyatanzaniyakazi wageze mu Rwanda agatungurwa no gusanga ahafite umubare munini w’abamukurikira cyane ko benshi bamwirukaga inyuma bashaka kwifotozanya nawe agafoto k’urwibutso.
Usibye umubare munini w’abitabiriye iki gitaramo ariko hanagaragaye ibyamamare binyuranye birimo abahanzi banyuranye bafite amazina hano mu Rwanda aha umuntu akaba yavuga nka; Charly na Nina, Safi Madiba, Marina, Asinah, Yvan Buravan, Platini wo muri Dream Boys, Dereck wo muri Active ndetse n’umukinnyi wa ruhago ukinira ikipe ya Rayon Sports Mukunzi Yannick.
REBA HANO WEMA SEPETU ASANGIRA NABANTU CHAMPAGNE
Ubwo Wema Sepetu yageraga kuri Chilax Lounge ahabereye iki gitaramo benshi bari biteze ibiri bukurikireho cyane ko hari hamenyerewe gutumirwa abahanzi cyangwa abanyamideri mu bitaramo byo kumurika imideri. Aha akihagera yahise afata ijambo ashimira abateguye ibi birori, ashimira abanyarwanda uburyo bamuhaye ikaze mu gihugu no mu gitaramo nyiri izina. Nyuma uyu yahise afungura champagne bahita batangira gusangira.
REBA AMAFOTO:
Ciney na Jado Max abanyamakuru ba KFM yari yateguye iki gitaramoHari nabakwepaga amafotoKugira ngo wemererwe gufata ifoto ntibyabaga ari ibintu byoroshyeCharly na Nina bageze ahabereye iki gitaramoBahise basuhuza abantu arinako banyuraga kuri radiyo ya KFM yanyuzagaho iki gitaramoCharly na Nina bafite igitaramo tariki 1 Ukuboza 2017 bari baje no kwamamaza
Dj Phil Peter ubwo yageraga ahabereye iki gitaramo umufana yamusabye gufatana agafotoInkumi zo mu mujyi wa Kigali zari zitabiriye iki gitaramoUmunyamakuru wa KFM Ciney n'umugabo weYvan BuravanMukunzi Yannick
Marina akigera ahabereye igitaramoSafi Madiba
Asinah
SachaPlatini (Dream Boys)Wema Sepetu akigera ahabereye igitaramo
Wema Sepetu
Teta SandraDereck wo mu itsinda rya Active n'umwe mubagize ikipe ya New LevelWema Sepetu aganiriza abantuYvan Buravan, Yannick Mukunzi, AsinahWema Sepetu afungura champagnePlatini n'inshuti zeAho ab'ibyamamare bari bicaye
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda ltd
TANGA IGITECYEREZO