RFL
Kigali

Umunyamakuru Eugene Anangwe yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/11/2017 16:22
1


Umunyamakuru Kenneth Eugene Anangwe uherutse gukora agashya atungura umukunzi we amwambika impeta mu birori byo guhemba abanyamakuru bitwaye neza mu ngeri zinyuranye mu mwaka wa 2016, Kuri ubu yamaze gusezerana mu murenge aho biyemeje kubana byemewe n’amategeko.



Ibirori byo gutanga ibihembo bya Development Journalism Awards byabereye muri Serena Hotel ku tariki ya 7 Ugushyingo 2017, ni umuhango wari wahagurukije imbaga y’abanyamakuru n’abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye bizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru. Maze muri ibi birori umunyamakuru Kenneth Eugene Anangwe atungura bagenzi be yerekana umukunzi we ndetse ahita amwambika impeta.

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we Eugene Anangwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umufasha we kubana akaramata, ibi birori bikaba byabereye mu murenge wa Remera. Nk'uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire mu bukwe bw’uyu munyamakuru indi mihango ikurikiye irimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko byitezwe ko bizaba tariki 2 Ukuboza 2017 bikabera muri Golden Tulip i Nyamata.

AMAFOTO: 

anangweanangweanangwe

anangweanangweanangweanangweEugene Anangwe n'umukunzi we basezeraniye mu murenge wa Remera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO6 years ago
    Uyu mugore we Ngo n'umukongomanikazi, narumiwe! Ubuse bazajya bavuga igiswahili cya kongo cg cya kenya





Inyarwanda BACKGROUND