RFL
Kigali

Antoine Hey yahamagaye 23 bazamufasha muri CECAFA 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/11/2017 15:04
1


Antoine Hey umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze guhamagara abakinnyi 23 azitabaza mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup 2017 izabera muri Kenya kuva kuwa 3 Ugushyingo 2017. Mbogo Ali myugariro wa Kiyovu Sport yongeye kugaruka mu Mavubi



Mu bakinnyi 23 bahamagawe harimo Ombolenga Fitina wa APR FC wari umaze igihe atibona neza bitewe n’ibihe yari amazemo byo gushaka gukina ku mugabane w’i Bulayi ndetse na Mbogo Ali wigeze guhamagarirwa igeragezwa ry’imbaraga ubwo yari akiri muri Espoir FC.

Nk’uko biboneka ku rubuga rwa FERWAFA, abakinnyi bahamagawe bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017 cyane abadafite imikino ya shampiyona n’abazaba bamaze gukina kuri uyu wa Gatandatu nka Mbogo Ali wa Kiyovu izakira FC Marines n’abakinnyi bazava muri Rayon Sports.

Abandi bava mu makipe azakina ku Cyumweru nibwo bazahaguruka mu makipe yabo bagana i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel.

Dore abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Abugarira: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abashaka ibitego: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyuzuzo Aime6 years ago
    Amavubi Iyo bahamagara Haruna





Inyarwanda BACKGROUND