RFL
Kigali

Equity bank yamuritse ku mugaragaro gahunda yayo ya Eazzy Banking-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/11/2017 18:15
0


Mu Rwanda gahunda yo kwirinda kugendana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (Cashless program) ikomeje gutera intambwe ndetse yageze no mu ma banki aho Equity Bank kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 yamuritse ku mugaragaro uburyo bwa Digital Banking yise Eazzy Banking.




Equity Bank nyuma yo kubonako abantu basaga milliyoni esheshatu (6,000,000) muri 12,000,000 irenga y’abatuye u Rwanda bafite telefone zigendanwa, bazanye uburyo bwo korohereza abakiriya babo mu buryo bwo kubasha gutunga konti ndetse no kuzikoresha aho baba bari hose mu gihugu ndetse no hanze yacyo bakaba banabasha kwaka inguzanyo no kwishyura serivise zose n’ibicuruzwa bakoresheje telefone zabo isaha iyo ariyo yose mu rwego rwo kurushaho gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwirinda kugendana amafaranga.

Eazzy Banking

Equity Bank yabanje gusangira ifunguro rya mu gitondo n'abitabiriye itangizwa ry'iyi gahunda

Inyarwanda.com yegereye Hannington Namara uhagarariye Equity Bank mu Rwanda adutantangariza byinshi bitandukanye kuri iyi gahunda. Yagize ati “Uyu munsi twatangizaga igikorwa gikomeye mu buzima bwa banki n’abakiriya bacu ndetse n’abanyarwanda muri rusange.Igikorwa cyo guhindura imikorere yacu hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni digital Bank,aho abakiliya bacu aho kujya ku ma mashami yacu aho ari service zose bajya bazikorera kuri mobile…gufungura compte, kwishyurwa n’iyishyurana, ibijyanye n’inguzanyo no gukora transfer haba mu bakiliya ba equity hagati no muri service za diaspora ku banyarwanda baba mu mahanga bakaba bakoresha serivise za equity nk’abari mu Rwanda…”

Eazzy Banking

Hannington Namara asobanura byinshi kuri iyi gahunda ya Eazzy Banking

Tumubajije ibijyanye n’abanyarwanda batuye hanze y’umugi wa Kigali ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke w’ikoranabuhanga rigaragaramo kwiba gukabije, Hannington yagize ati ‘Uyu munsi n’ubwo tubitangije mu mujyi wa Kigali n’ahandi hose dukorera mu Rwanda hari amashami yacu byatangiye, abakozi bacu bazakomeza gufasha abakiliya babagana kwinjira muri iyi gahunda…Ikibazo cy’abahackinga ama systems bakiba amafaranga kirahangayikishije cyane. Twe twafashe imyaka itanu (5) dushyiraho amahame akomeye n’izindi ngamba zo gukoresha ngo twirinde abo bajura, ndetse dufite n’abashinzwe guhora bareba niba haba hari uri kurunguruka muri system yacu…”

Bamwe mu bakiliya ba Equity Bank bishimiye cyane iyi gahunda kuko bahamyako ko bizabafasha gutera indi ntambwe mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse n’umutekano w’amafaranga yabo. Umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com yagize ati “Iyi system izamfasha cyane nk’imikiliya wa Equity Bank kuko ubu inyungu zigiye kuba nyinshi cyane ko ibyo nzajya nkora byose bizajya binyorohera kubikorera aho naba ndi hose. Umukiliya ashobora kunyishyura akoresheje ubu buryo ntihazabaho imbogamizi zindi zabaho amafaranga agendanywe…Ikibazo gishobora kuzagaragara ni icy’ama connection ariko nabyo twizeyeko abayobozi ba banki n’ab’igihugu muri rusange babitekerejeho kandi babikemuye mbere.”

Eazzy Banking

Umukiliya wa Equity Bank yishimiye iyi gahunda ya Eazzy Banking

Umubyeyi umwe mu bakoresha Equity Bank unayishimira cyane yadutangarije ko iyi banki yamukuye ahantu habi ndetse ubu akaba ageze ku rwego rushimishije abikesha Equity Bank mu magambo ye bwite yagize ati “Equity Bank yankuye ahantu habi, ntago nari mfite ubushobozi bwo kuguza amafaranga muri banki iyo ariyo yose kubera ko ntari mfite ingwate. Equity Bank yaraje nyisobanurira ibibazo byanjye, bampa inguzanyo ndetse nyuma bangurira saloon, nyuma ndishyura neza ubu ngeze ku rwego rushimishije cyane. Iyi gahunda ije kumfasha cyane kuko ufite account muri Equity Bank byakoroha ko ahita anyishyura amafaranga akava kuri konti ye akayohereza ku yanjye kandi nizeye cyane umutekano w’amafaranga yanjye.

Eazzy Banking

Uyu mubyeyi yafashijwe na Equity Bank ubu ageze ku rwego rushimishije

Eazzy Banking

Eazzy Banking

Abantu benshi bitabiriye iki gikorwa

Eazzy Banking

Eazzy Banking

Equity Bank yasangiye ifunguro rya mu gitondo n'abakiliya bayo

Eazzy Banking

Eazzy Banking

Eazzy Banking

Abanyamahanga nabo bitabiriye igiorwa cya Eazzy Banking

Eazzy Banking

Abanyeshuri bo muri Kenya bishimiye cyane EazzyLoan (Uburyo bw'inguzanyo)

Eazzy Banking

Umukozi wa Equity Bank ushizwe ababa mu mahanga yasobanuye uburyo ushobora kugira ububasha kuri Eazzy Banking uba hanze y'u Rwanda (Diaspora)

Eazzy Banking

Uyu yerekaga mugenzi uburyo bwo gukoresha Eazzy Banking muri telefoni ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND