Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, yakoreye imyitozo ku kibuga cya UTEXRWA yitagura gusura Gicumbi FC kuri iki Cyumweru. Gusa mu bakinnyi izaba idafite harimo na kapiteni Twagizimana Fabrice urwaye malaria.
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yemereye INYARWANDA ko Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi wagize uburwayi bwa malaria nyuma yo gukina na APR FC kuri ubu azaba akina atamufite ku butaka bw’i Gicumbi.
“Twakoreye ku kibuga cya UTEXRWA kugira ngo dusanishe n’ikibuga tuzakiniraho umukino i Gicumbi. Muri rusange ikipe yiteguye neza nubwo mbura kapiteni wanjye Ndikukazi (Twagizimana Fabrice). Yagize ikibazo cya malaria, haraburamo, Iradukunda Bertrand na Mirafa (Nizeyimana) ufite amakarita atatu y’umuhondo na Isaie Songa utaragaruka ariko muri rusange ikipe imeze neza”. Seninga
Nizeyimana Mirafa ufite amakarita atatu y’umuhondo ntiyagaragaye ku kibuga cya UTEXRWA kuko ngo yagiye iwabo aho avuga mu karere ka Rubavu kuzana ibyangombwa bimuhesha ikarita yo kwivurizaho nk’uko Seninga Innocent yabikomojeho nyuma y’imyitozo.
Mu magambo ye bwite yagize ati “Mirafa afite ikibazo yagiye gukemura mu muryango we. Hari n’ibyangombwa yagiye kuzana bimuhesha ikarita y’ubwishingizi bw’ubuzima (Medical Insurance Card), nibaza ko ku mugoroba w’uyu wa Gatanu aba yagarutse ku buryo yakomeza imyitozo kigira ngo atazasubira inyuma”.
Kuba Gicumbi FC ikunze kugora Police FC ku kibuga cy’i Gicumbi, Seninga avuga ko abizi ko iyi kipe itozwa na Okoko Godefroid iba yihagazeho mu rugo bityo ko icyo azakora ari ukureba uko yayikuraho amanota atatu y’umunsi kugira ngo agume mu murongo wo gushaka umwanya wa mbere.
“Ntabwo biba byoroshye kuri kiriya kibuga. Ariko aba bahungu (Police FC) ikintu umuntu agiye kubateguramo nk’uko basanzwe bitwa Indwanyi, ni ukugenda bakarwana ku kibuga icyo aricyo cyose. Kandi kuba tumaze imikino itatu tutabona amanota atatu, tubona rimwe birumvikana ko amanota atatu tuyashonje cyane. Niba dushaka igikombe bagomba kumenya ko tugomba gutsinda Gicumbi Fc”. Seninga
Seninga wakoresheje abakinnyi benshi hagati mu kibuga akina na APR FC, avuga ko bishoboka cyane ko yazahindura uburyo yakinnyemo bitewe n’uburyo azi Gicumbi FC ikina. Imikino y’umunsi wa munani (8) wa shampiyona irakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017 ubwo Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15 izaba yakira FC Marines ku kibuga cya Mumena saa cyenda n’igice (15h30’).
Imikino y’uyu munsi izakomeza ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 ubwo amakipe nka APR FC izaba yakira Mukura Victory Sport kuri sitade Amahoro, Miroplast izaba yakira Amagaju FC i Gikondo, Bugesera FC yisbanure na Sunrise FC i Nyamata, Kirehe FC yakire Espoir FC i Nyakarambi naho AS Kigali izabe yisobanura na Etincelles FC kuri sitade ya Kigali.
Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC), Nizeyimana Mirafa (Police FC), Nizreyimana Jean Claude (Kiyovu Sport) na Lulihoshi Dieu Merci (Miroplast FC) nibo bakinnyi batemerewe gukina kubera amakarita y’imihondo n’imituku.
Biramahire Abeddy (Iburyo) azamukana umupira anabangamirwa na Muzerwa Amin (Ibumoso)
Ndayishimiye Celestin ashaka aho ataga umupira
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira
Usabimana Olivier mu myitozo
Seninga Innocent yishimira ko abayobozi b'ikipe bayihora inyuma haba mu mikino n'imyitozo
Muzerwa Amin (Iburyo) na Nsengiyumva Moustapha (Ibumoso)
Niyonzima Jean Paul bita Robinho yisaka ishoti anakurikiwe na Ndayishimiye Celestin
Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC wanakiniye Gicumbi FC
Neza Anderson nawe ubu yarakize ajya mu bandi agakina
Myugariro Habimana Hussein yumvishaga Ndayishimiye Antoine Dominique (wanakiniye Gicumbi Fc) imbaraga z'inkokora
Nzarora Marcel mu isarubeti
Mbere gato yuko batera coup franc
Seninga Innocent (Ibumoso) na Niyintunze Jean Paul (Iburyo) unashinzwe tekinike muri Police FC
Mushimiyimana Mohammed (Ibumoso) na Ngendahimana Eric (iburyo) bashaka umupira
Imyitozo irangiye
Dore uko umunsi wa 8 Uteye:
Kuwa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017
-SC Kiyovu vs Marines Fc (Stade Mumena,15:30)
Kuwa 26 Ugushyingo 2017
-APR Fc vs Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)
-Miroplast Fc vs Amagaju Fc (Mironko Stadium, 15:30)
-Bugesera Fc vs Sunrise Fc ( Nyamata,15:30)
-Kirehe Fc vs Espoir Fc ( Kirehe, 15:30)
-Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)
-AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO