RFL
Kigali

Kim Kardashian, Rihanna, Lebron James n’abandi mu gikorwa cyo gushakira ubutabera uwakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/11/2017 13:42
1


Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 muri 2004 yarashe yica umugabo wari waramufashe bucakara akajya amusambanya mu gihe cy’amezi 6. Urukiko rwanzuye ko agomba gufungwa ubuzima bwe bwose, ibyo byahagurukije ibyamamare bitandukanye ndetse bamwe bemera gushora amafaranga yabo mu banyamategeko ngo barenganure uyu mukobwa umaze imyaka 13 afunzwe.



Uwabanje kwemera gukoresha abanyamategeko ngo barebe ko hari icyo bakora ngo uwo mukobwa kuri ubu ifute imyaka 29 arekurwe, ni Kim Kardashian. Uyu mukobwa ufunzwe yitwa Cyntoia Brown, afungiye ahitwa Nashville ari naho yiciye uwo mugabo wari ufite imyaka 43.

Uyu mugabo yamukuye ku muhanda aho yicuruzaga abitegetswe n’umusore wari umukunzi we icyo gihe witwa Kutthroat nawe wamuhohoteraga asa nk’uwamuguze. Uyu mukobwa avuga ko akigera mu nzu ya Johnny Allen (uwo yishe) yatangiye kumwereka imbunda zitandukanye atunze anamubwira ko yahoze ari umusirikare.

Bageze mu buriri ngo uyu mugabo yaramufashe aramukomeza asa nk’umuboha nuko nawe akeka ko agiye kumukubita cyangwa kumurasa, niko gufata imbunda yari yahawe na Kutthroat ahita arasa Allen mu gahanga yitaba Imana.

Cyntoia wakatiwe gufungwa burundu

Rihanna niwe wabanje gusangiza abamukurikira kuri Instagram iby’uyu mukobwa wakatiwe gufungwa burundu, ibindi byamamare nka Cara Delevigne, Kim Kardashian nabo baboneraho kunenga ubutabera bagaragaza ko uyu mukobwa yakoze iki cyaha atarageza imyaka y’ubukure ndetse akaba yari amaze amezi 6 acuruzwa ku ngufu n’uyu Kutthroat, ibyo bikaba ari ihohoterwa ryo ku rwego rwo hejuru.

Ikiyongera kuri ibyo ni uburyo yagiye guhabwa ibihano agakatirwa nk’abantu bakuru kandi ubwo yakoraga icyaha yari atarageza imyaka y’ubukure. Abandi nka Snoop Dogg, Lebron James nabo batangiye urugamba rwo kotsa igitutu ubutabera bwa Amerika ngo burekure Cyntoia Brown.

Ubu amaze kuba umuntu mukuru mu gihe akora icyaha yari afite imyaka 16 gusa

Cyntoia yakomereje amasomo ye muri gereza aho yize ibijyanye n’amategeko ndetse ngo agiye no gutangira gufata amasomo ya kaminuza muri gereza. N’ubwo benshi bamuvuganira, umucamanza wamukatiye iki gihano avuga ko abantu bagendera ku marangamutima yabo no kureba uko uyu mukobwa ateye impuhwe bakibagirwa ko iki cyaha yakoze gikomeye ndetse mu mirangirize y’urubanza bikaba byaragaragaye ko ibyo yakoze byose yari yabitekerejeho kandi nta wabimuhatiraga nk’uko abivuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bobo6 years ago
    Muri America niho nabonye hari cases z'abana buzuye mu magereza.Akenshi baba bakatiwe n'ibihano bidahuje uburemere n'ibyaha bakoze. Nk'umwana wibye akantu mu iduka agahera muri gereza. Kenshi aba bana baba ari n'abirabura. Urubyiruko rw'abirabura rwuzuye mu buroko ni rwinshi kandi ruhezemo. NTA MUCO WO KUGORORA BAGIRA AHUBWO BABIKORA BAPYINAGAZA RUBANDA RUGUFI. Mbona akenshi twigana iby'iwabo byinshi ariko Iyo democracy yabo yo ntibazudeheho.





Inyarwanda BACKGROUND