Prophet Eric Uwayesu uri kubarizwa muri Afrika y'Epfo ku mpamvu z'amasomo ya Tewolojiya yamujyanye muri icyo gihugu, yatumiwe muri Mozambique na Swaziland mu biterane by'ivugabutumwa. Eric Uwayesu avuga ko iki ari igihe cyo cyo gukorera Imana.
Prophet Eric Uwayesu ubarizwa mu Itorero rya Bethesda Holy Church riyobowe na Bishop Rugamba Albert kuri ubu ari kubarizwa muri Afurika y'Epfo ku mpamvu zo kongera ubumenyi mu bijyanye n'iyobokamana (Theologian) cyane ko avuga ko gukorera Imana ari we muhamagaro we. Mu minsi amazeyo, ngo arimo kwiga icyongereza, umwaka utaha wa 2018 akaba ari bwo azatangira kwiga amasomo ya Tewolojiya.
Prophet Eric Uwayesu
Eric Uwayesu yatangiye kuvuga ubutumwa kuva afite imyaka irindwi y'amavuko ubwo yari mu itorero rya ADEPR nyuma aza gukomereza mu Itorero rya Bethesda Holy Church. Prophet Eric Uwayesu akiri mu Rwanda yakoreye ibiterane bitandukanye mu bigo by'amashuli yisumbuye mu ntara no mu mujyi wa Kigali aho twavugamo ikigo cya Solidarity Academy aho yakoze igiterane cy'iminsi irindwi mu itorero rya Bethesda Holy Church ishami rya Nyamata agahuza abahanzi bakomeye nka Papa Emile na Goreth Uzamukunda n'amakorari yose ya Bethesda n'abandi bahanzi benshi batandukanye.
Kuki Eric Uwayesu yageze muri Afrika y'Epfo akitwa Prophet (Umuhanuzi)?
Prophet Eric Uwayesu abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com igihe yatangiye guhanurira na cyane ko kuva aho agiriye muri Afrika y'Epfo asigaye yitwa Prophet mu gihe akiri mu Rwanda yari umuvugabutumwa usanzwe, yavuze ko yatangiye guhanura afite imyaka ine y'amavuko. Yirinze kuvuga impamvu akiri mu Rwanda atitwaga Prophet. Yagize ati:
Imana yampaye impano y'ubuhanuzi ndi umwana muto cyane mfite imyaka ine ngira umugisha wo kugira ababyeyi bakijijwe banderera mu ijambo ry'Imana nkurira muri ayo mavuta ndashimira Imana ko nkibihagazemo neza kandi umuhamagaro wanjye mu isi ni uwo gukorera Imana.
Nyuma y'urugendo rw'ivugabutumwa aherutsemo mu kwezi kwa Cyenda mu gihugu cya Mozambique kuri ubu Prophet Eric yiteguwe mu biterane bikomeye biteguwe mu gihugu cya Mozambique na Swaziland. Mu kiganiro na Inyarwanda abajijwe gahunda y'urugendo rwe yagize ati:
Nkwiriye gukora umurimo w'iyantumye hakiri ku manywa Kuwa 25/11/2015 nzahaguruka mu mujyi wa Cape Town nerekeza mu wundi mujyi wa South Africa witwa Durban aho nzahava Kuwa 02/12/2017 nerekeza Mozambique mu itorero ryitwa Igleja Pentecostal Monte Temple (Maputo, Maguanine) nyuma y'uko ndagije ivugabutumwa riteganijwe aha Kuwa 12/12/2017-17/12 nzerekeza mu gihugu cya Swaziland mu itorero ryitwa Cornestone Ministries, nzasoreza urugendo mu gihugu cya Mozambique mu itorero ryitwa Igleja Missionário Evangélica por Amor a Cristo.
Prophet Eric Uwayesu ngo akwiriye gukora umurimo w'Imana hakiri ku manywa
TANGA IGITECYEREZO