RFL
Kigali

Prophet Eric Uwayesu wagiye kwiga Tewolojiya muri Afrika y'Epfo ategerejwe muri Mozambique na Swaziland mu biterane by'ivugabutumwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/11/2017 9:51
16


Prophet Eric Uwayesu uri kubarizwa muri Afrika y'Epfo ku mpamvu z'amasomo ya Tewolojiya yamujyanye muri icyo gihugu, yatumiwe muri Mozambique na Swaziland mu biterane by'ivugabutumwa. Eric Uwayesu avuga ko iki ari igihe cyo cyo gukorera Imana.



Prophet Eric Uwayesu ubarizwa mu Itorero rya Bethesda Holy Church riyobowe na Bishop Rugamba Albert kuri ubu ari kubarizwa muri Afurika y'Epfo ku mpamvu zo kongera ubumenyi mu bijyanye n'iyobokamana (Theologian) cyane ko avuga ko gukorera Imana ari we muhamagaro we. Mu minsi amazeyo, ngo arimo kwiga icyongereza, umwaka utaha wa 2018 akaba ari bwo azatangira kwiga amasomo ya Tewolojiya.

Prophet Eric Uwayesu

Prophet Eric Uwayesu

Eric Uwayesu yatangiye kuvuga ubutumwa kuva afite imyaka irindwi y'amavuko ubwo yari mu itorero rya ADEPR nyuma aza gukomereza mu Itorero rya Bethesda Holy Church. Prophet Eric Uwayesu akiri mu Rwanda yakoreye ibiterane bitandukanye mu bigo by'amashuli yisumbuye mu ntara no mu mujyi wa Kigali aho twavugamo ikigo cya Solidarity Academy aho yakoze igiterane cy'iminsi irindwi mu itorero rya Bethesda Holy Church ishami rya Nyamata agahuza abahanzi bakomeye nka Papa Emile na Goreth Uzamukunda n'amakorari yose ya Bethesda n'abandi bahanzi benshi batandukanye.

Kuki Eric Uwayesu yageze muri Afrika y'Epfo akitwa Prophet (Umuhanuzi)?

Prophet Eric Uwayesu abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com igihe yatangiye guhanurira na cyane ko kuva aho agiriye muri Afrika y'Epfo asigaye yitwa Prophet mu gihe akiri mu Rwanda yari umuvugabutumwa usanzwe, yavuze ko yatangiye guhanura afite imyaka ine y'amavuko. Yirinze kuvuga impamvu akiri mu Rwanda atitwaga Prophet. Yagize ati:

Imana yampaye impano y'ubuhanuzi ndi umwana muto cyane mfite imyaka ine ngira umugisha wo kugira ababyeyi bakijijwe banderera mu ijambo ry'Imana nkurira muri ayo mavuta ndashimira Imana ko nkibihagazemo neza kandi umuhamagaro wanjye mu isi ni uwo gukorera Imana.

Nyuma y'urugendo rw'ivugabutumwa aherutsemo mu kwezi kwa Cyenda mu gihugu cya Mozambique kuri ubu Prophet Eric yiteguwe mu biterane bikomeye biteguwe mu gihugu cya Mozambique na Swaziland. Mu kiganiro na Inyarwanda abajijwe gahunda y'urugendo rwe yagize ati:

Nkwiriye gukora umurimo w'iyantumye hakiri ku manywa Kuwa 25/11/2015 nzahaguruka mu mujyi wa Cape Town nerekeza mu wundi mujyi wa South Africa witwa Durban aho nzahava Kuwa 02/12/2017 nerekeza Mozambique mu itorero ryitwa Igleja Pentecostal Monte Temple (Maputo, Maguanine) nyuma y'uko ndagije ivugabutumwa riteganijwe aha Kuwa 12/12/2017-17/12 nzerekeza mu gihugu cya Swaziland mu itorero ryitwa Cornestone Ministries, nzasoreza urugendo mu gihugu cya Mozambique mu itorero ryitwa Igleja Missionário Evangélica por Amor a Cristo.

Prophet Eric Uwayesu

Prophet Eric Uwayesu ngo akwiriye gukora umurimo w'Imana hakiri ku manywa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nefta6 years ago
    Numwambuzi ruharwa ntushobora kumuguriza amafaranga ngo azayagusubize ngo prophet nimitwe a teka gusa ndamuzi
  • Vincent SA6 years ago
    Sinzi niba uwitwa Nefta akijijwe Cg akiri umuntu ukiyoborewe niy' Isi yamakuba. Kabone niyo waba waramugurije ntabwo aribyiza guharabika Cg gusebya umukozi w'Imana bigezaho.Imana ikubabarire rwose!!!!
  • Uwingeneye Marry6 years ago
    Mukozi W'Imana Eric Imana ishimwe cyaneeee ko tugiye kongera kubabona mfite ishimwe ubuhanuzi bwose wasize umpanuriye bwarasohoye rekana nabanyeshyari uri Umukozi W'Imana nyakuri amavuta y'Imana abagumeho ni karibu tena
  • Manzi Patrick 6 years ago
    Mukozi W'Imana kora umurimo wiyantumye hakiri ku manywa ntuzacike intege cg ngo utinde kubyo abantu bavuga nzi neza ko Imana ivugana nawe utinde kucyo Imana ivugana nawe ni byiza kuba warahisemo gukorera Imana wahisemo neza kandi inyigisho utanga ziratwubaka nimbuto nziza cg Urugero rwiza utanga bifite igisobanuro gikomeye courage
  • Kent6 years ago
    Umukozi W Imana usizwe amavuta amagambo yawe aratwubaka!nta muhanuzi ndabona nkawe,Imana igushyigikire
  • Byaruhanga james6 years ago
    We are blessed to have this man of God
  • Kobusinge anet6 years ago
    Its great pleasure for us to be with true prophet
  • Apostle Emmanuel 6 years ago
    Praise the Lord Man of God Prophet Eric be stronger Imana niyo yaguhamagaye kdi uzageragezwa mu muhamagaro uzavugwa byinshi arko iyaguhamagaye niyo kwizerwa Imana igufashe mu Masomo kandi komeza wigishe abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo nawe azakwitura ingororano ikomeye, wirinde ibishuko byiyi si byakurangaza ubundi umugambi w'Imana kuri wowe uzasohozwa kandi twishimira intambwe ikomeye Imana igenda iguteza umunsi ku munsi courage
  • BEBETO CYIZA6 years ago
    MBEGA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!PASTEUR URABIKOMEJE?
  • Karangwa Davide6 years ago
    Woouuww Nishimiye cyanee kubona Umuhanuzi Eric agikorera Imana muheruka yiga muri Primary I Nzige (Rwamagana) ari umuhanuzi yigisha ijambo ry'Imana afite imyaka 10 ari umwana dukunda cyane ku kigo yoooo ndanezerewe kongera kukubona wabaye umugabo komerezaho ukorere Imana yaragukomeje kandi uzakomera cyaneee gusa ntuzibagirwe abo mwakuranye turakwemera.
  • uwikunda Claudine6 years ago
    Yiweeee dore Pastor wanjye disi Hobeeee Imana iguhereze umugisha cyane kandi ikwagure waradufashije cyane turi abanyeshuli ubuhanuzi waduhanurije tubwicayemo , ntabwo nzibagirwa Ijambo ry'Ubwenge watwigishaga bikadutera gukunda Imana no kuyubaha ntacyo dufite twakwitura ariko turagusengera , My Pastor Imana igukomereze amaboko uri umukozi w'Imana nyakuri we love you .
  • Richard 6 years ago
    Ururimi n'inyama yigenga ariko abantu tujye twirinda kuvuga abakozi b'Imana nabi , Prophete Eric ntabwo muzi ariko njya nkurikira inyigisho ze kuri facebook yiwe yahanuriye ubuzima bwanjye atanzi kuko yari live nsaba Imana ibimenyetso ngo menye niba arinjye aba arabivuze ibyo natekerezaga byose so wowe rero uvuga ibyamafaranga witonde cyane kuko niyo yaba ayagufitiye uretse ko ntanabyemera ahubwo ari uguharabika gusa ntabwo wabivugira hano , Muhanuzi Eric turagushyigikiye kandi Imana yawe niyo Mana yanjye kuko wabohoye ubuzima bwanjye .
  • Nsabimana Jonas6 years ago
    Prophet Uwayesu Imana iguhe umugisha cyane imbuto zagakiza zikugaragaraho aho ujya hose ubahesha umugisha natwe twahawe umugisha cyane kubwawe hano muri south africa dushimira Imana yakuzanye guma mu murimo w'Imana ntihazagire ikintu na kimwe mu isi kiguca intege , Imana igukinguriye imiryango mu isi hose ngo uyikorere this is yr time myTrue Prophet .
  • Jacky6 years ago
    Haracyari abantu b Imana Prophet Eric nakomereze aho Imana izamwitura
  • Muhire6 years ago
    Praise the Lord my True Prophet Eric ndanezerewe cyane kongera kukubona twakugiriyeho umugisha cyanee mu gihe twamaranye nobwo tuzagira umugisha wo kongera kubabona mwadusuye arko bishoboka ngewe nzaza muri Africa tubonane gusa mfite amakuru yuko next year muzaza mu giterane hano muri Leta zunze ubumwe za American ni karibu Man of God
  • Francine 6 years ago
    Hello Prophet Eric ndasaba Imana yo mu ijuru ngo izanyemerere ku kubona amaso ku maso kuko uramfasha cyanee iyo nkurebye gusa ndafashwa njya nkurikirana inyigisho zawe zikamfasha ngewe ntuye Huston muri America namenyeko uzaza Chicago vuba itangazamakuru rizakomeze ridufashe kumenya amakuru yanyu tuzaze Eric nukuri Imana iguherezee umugisha wahisemo neza komera





Inyarwanda BACKGROUND