RFL
Kigali

Jammy yisunze Eesam na Ama G The Black bakorana indirimbo yo gukangurira urubyiruko guhagurukira umurimo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/11/2017 18:27
1


Jammy ni izina ritamenyerewe cyane muri muzika nyarwanda, uyu uririmba injyana ya HipHop yisunze Ama G The Black na Eesam bakorana indirimbo 'Kora' irimo ubutumwa bukangurira urubyiruko kwitabira umurimo.



Jammy avuga ko iyi ndirimbo ‘Kora’ yayikoze agamije gukangurira urubyiruko kwitabira umurimo aho kwirirwa bicaye bahanze amaso ababafasha. Jammy yabwiye Inyarwanda.com ko yahisemo Ama G The Black nk’umwe mu baraperi bakomeye kugira ngo amufashe gutambutsa ubutumwa yifuzaga guha abanyarwanda.

Naho Eesam we ngo yamuhisemo kuko azi ko ari umwe mu bahanzi bafite ijwi ryiza ku buryo bagombaga kumuririmbira neza inyikirizo. Iyi ndirimbo ya Jammy, Easam na Ama G The Black yakozwe mu buryo bw’amajwi na producer Evydecks mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na producer AB Godwin.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO' KORA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric 6 years ago
    Iyindirimbo nisawa kbs ubutumwa ni frech duhaguruke dukore twiyubakire u Rwanda twifuza





Inyarwanda BACKGROUND