RFL
Kigali

Mr.Skizzy wari umaze umwaka urenga adakora itangazamakuru yatangaje radiyo agiye gutangira gukorera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/11/2017 11:58
0


Rurangwa Gaston wamenyekanye nka Mr.Skizzy ubwo yakoraga mu bitangazamakuru bitandukanye, yaherukaga kumvikana kuri radiyo muri 2016 ubwo yakoraga kuri Royal Fm none kuri ubu agiye gukorera City Radio.



Mr.Skizzy ibi yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com aho yagize ati” Nibyo koko ngiye kongera kumvikana kuri radiyo nzatangira gukora  guhera kuwa mbere tariki 27 Ugushyingo 2017, ibiganiro nzajya mbikora buri wa mbere kugeza kuwa gatanu, aha nzajya nkora ikiganiro CITY VYBZ kuri  88.3 City Radio, guhera saa kumi kugeza saa moya z’umugoroba.” Usibye iki kiganiro azajya akora, Skizzy yabwiye Inyarwanda ko azatangira n'ibindi yari amenyerewemo bya  Muzika Nyarwanda na Top 30 Rwandan Flava.

Mr.Skizzy yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Flash Fm muri 2006 aho yakoraga ikiganiro cya muzika nyarwanda ndetse na Top 20 Rwandan Flava, 2008 ajya kuri radiyo ya Voice of Africa aho yakoraga ibiganiro birimo muzika nyarwanda, Top 30 Rwandan Flava ndetse n'ikitwaga Youth voice,  aha aka yarahavuye muri  2012 ajya kuri Royal Fm akora Morning show. Mu 2015, Skizzy yahawe izindi nshingano kuri Royal FM aho yari ashinzwe porogaramu za radiyo akaba na ‘head operator’ akazi yakoze kugeza mu 2016

SkizzyMr Skizzy aheruka gukora kuri radiyo ubwo yari kuri Royal Fm

Usibye kuba umunyamakuru Mr. Skizzy yabaye umuhanzi ukomeye mu Rwanda ubwo yari mu itsinda rya Kigali Boys benshi bitaga ‘KGB’, itsinda ryaje gusenyuka ubwo umwe muri bo Henry yitabaga Imana, naho MYP nawe wari ugize iri tsinda akaza kwerekeza muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND