RFL
Kigali

Police FC yongeye kunganya na APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/11/2017 19:57
1

Ikipe ya Police FC yongeye kunganya na APR FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017.

Ni amakipe atarigeze avamo imwe isaruraho indi amanota atatu imbumbe mu mikino ibiri ya shampiyona ishize ya 2016-2017. Ibi byaje gukomeza kuri uyu wa Gatatu ubwo  amakipe yombi yanganyaga 0-0.

Ni umukino amakipe yombi yari yakaniye kuko abatoza bombi wabonaga bakoresha abakinnyi benshi hagati mu kibuga.

Nka Seninga Innocent wari mu rugo yari afite Mushimiyimana Mohammed, Nizeyimana Mirafa, Nzabanita David abakinnyi bose basanzwe bakina hagati mu kibuga. Ku rundi ruhande Jimmy Mulisa yari yamanuye Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad na Butera Andrew bafatanya hagati.

Nyuma Jimmy Mulisa yaje kongera uyu mubare akuramo Twizerimana Onesme wakinaga asatira ahita amusimbuza Twizerimana Martin Fabrice wahise atangira gukina imbere y’aba basore bari hagati.

Muri uyu mukino, Police FC yakoze amakosa 12 kuri 15 ya APR FC yari yasuye. APR FC kandi yateye koruneri enye (4) kuri ebyiri (2) za Police FC.

Muri uyu mukino wabonetsemo amakosa 17 muri rusange, yaje kuvamo amakarita ane y’umuhondo (4) zirimo eshatu (3) za Police FC n’imwe (1) ya APR FC.

Nizeyimana Mirafa, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Nzabanita David bahawe imihondo mu gihe Nshimiyimana Imran yayihawe ku ruhande rwa APR FC.

Ikarita Nizeyimana Mirafa yahawe iramubuza kuzakina umukino utaha Police FC izakina kuko yuzuzaga ikarita ya gatatu y’umuhondo muri uyu mwaka w’imikino.

Jimmy Mulisa yakoze ugusimbuza inshuro ebyiri (2) kuko yakuyemo Sekamana Maxime ashyiramo Nkezingabo Fiston mu gihe Twizerimana Martin Fabrice yasimbuye Twizerimana Onesme.

Jimmy Mulisa avuga ko kuba ibitego bitabonetse nta kundi byagenda kuko ngo abakinnyi b’inyuma bakoze kimwe n’abo hagati ariko ngo abakina imbere bagerageje biranga.

Seninga Innocent we yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be abona bamaze kugira urwego bageraho agereranyije n%uko shampiyona yabasanze.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Nzarora Marcel (18, GK), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6,C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Mushimiyimana Mohammed 10, Biramahire Abeddy 23, Muzerwa Amin 17 na Mico Justin 8.

APR FC: Kimenyi Yves (21, GK), Rukundo Denis 28, Ngabonziza Albert (C, 3), Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince 18, Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Imran 5, Bizimana Djihad 8, Sekamana Maxime 17, Hakizimana Muhadjili 10 na Twizerimana Onesme 9.

Dore uko mikino yarangiye:

-FC Marines 1-4 AS Kigali

-Mukura VS 2-2 Miroplast FC

-Police FC 0-0 APR FC

-Sunrise FC 0-1 Kiyovu Sport

-Gicumbi FC 1-0 Kirehe FC

Buteera Andrew ahambirana na Nzabanita David

Buteera Andrew ahambirana na Nzabanita David 

 Mico Justin (8) ashaka umupira mu kirere

Mico Justin (8) ashaka umupira mu kirere

Buregeya Prince yiruka na Mico Justin

Buregeya Prince yiruka na Mico Justin

Abafana bari bagerageje kuza

Abafana bari bagerageje kuza 

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  umwe mu bakinnyi bafasha Police Fc ku mikino ikomeye

Mushimiyimana Mohammed ku mupira  umwe mu bakinnyi bafasha Police Fc ku mikino ikomeye

Buteera Andrew ategerejwe na Mushimiyimana Mohammed

Buteera Andrew ategerejwe na Mushimiyimana Mohammed

Mico Justin (8) ashaka umupira  asnga Rukundo Denis

Mico Justin (8) ashaka umupira  asanga Rukundo Denis

Abafana ba APR FC ku kazuba ka Kicukiro

Abafana ba APR FC ku kazuba ka Kicukiro

Abakinnyi ba APR FC bakunze kutumvikana na Uwikunda Samuel wari uyobiye umukino

Abakinnyi ba APR FC bakunze kutumvikana na Uwikunda Samuel wari uyobiye umukino

Abatoza ba Police FC bajya inama nyuma y'iminota 45'

Abatoza ba Police FC bajya inama nyuma y'iminota 45'

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Antoine Hey Paul (Ibumoso) na Mashami Vincent (Iburyo) bareba uwakwigaragaza

Antoine Hey Paul (Ibumoso) na Mashami Vincent (Iburyo) bareba uwakwigaragaza 

Faldjala (ubanza ibumoso) na Nzamwita Vincent de Gaule bicaranye n'abasirikare mu ngabo z'igihugu

Faldjala (ubanza ibumoso) na Nzamwita Vincent de Gaule bicaranye n'abasirikare mu ngabo z'igihugu

Seninga Innocent  ateze amatwi inama za Bisengimana Justin umutoza umwungirije

Seninga Innocent  ateze amatwi inama za Bisengimana Justin umutoza umwungirije

Nizeyimana Mirafa wa Police FC yamaze kuzuza amakarita atatu (3) y'umuhondo atazamwemerera gukina umukino ukurikira

Nizeyimana Mirafa wa Police FC yamaze kuzuza amakarita atatu (3) y'umuhondo atazamwemerera gukina umukino ukurikira

Abatoza ba Police FC bagira inama abakinnyi

Seninga Innocent atanga inama mbere yuko batangira igice cya kabiri

Habimana Hussein  20 myuagriro wa Police FC yitanga

Habimana Hussein  20 myuagriro wa Police FC yitanga

Mico Justin (8) ashaka umupira  ariko akabuzwa inzira na Rukundo Denis wa APR FC

Mico Justin (8) ashaka umupira  ariko akabuzwa inzira na Rukundo Denis wa APR FC

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yitegereza ibiri kubera imbere ye

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yitegereza ibiri kubera imbere ye

Nzabanita David yishora mu bakinnyi ba APR FC

Nzabanita David yishora mu bakinnyi ba APR FC 

Muvandimwe Jean Marie Vianney akurikiwe na Nkizngabo Fiston

Muvandimwe Jean Marie Vianney akurikiwe na Nkizngabo Fiston

Barahindukira ....

Barahindukira ....

Seninga Innocent areba ku isaha

Seninga Innocent areba ku isaha 

Abafana ba Police FC

Abafana ba APR FC

Abafana ba Police FC

Kiyovu Sport ni iya mbere n’amanota 15, APR FC ni iya 2 n’amanota 14, AS Kigali ni iya 3 na 13 mu gihe Police FC ari iya kane n’amanota 11.

Umugwaneza Charlotte Ibumoso) kapiteni wa APR WBBC na Kantore Sandra (ibumoso) bakinana bari baje kureba basaza babo

No Team Pg W D L GF GA GD PTS
1 Kiyovu 07 05 00 02 07 04 03 15
2 APR FC 07 04 02 01 10 04 06 14
3 AS Kigali 07 04 01 02 15 07 08 13
4 Police FC 06 03 02 01 09 06 03 11
5 Mukura 07 02 04 01 06 05 01 10
6 Etincelles 06 02 03 01 07 05 02 09
7 Gicumbi 07 03 00 04 05 09 -4 09
8 Sunrise 07 02 02 03 04 06 -2 08
9 Bugesera 07 02 02 03 03 07 -4 08
10 Rayon 05 02 02 01 06 02 04 08
11 Marines 07 02 02 03 09 12 -3 08
12 Musanze 06 02 01 03 03 04 -1 07
13 Espoir 07 01 04 02 05 07 -2 07
14 Amagaju 06 02 00 04 07 09 -2 06
15 Miroplast 07 01 03 03 07 10 -3 06
16 Kirehe Fc 07 02 00 05 04 10 -4 06

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ingabire sandrine6 years ago
    APR Efc oyeeee

Inyarwanda BACKGROUND