Ikipe ya Police FC yongeye kunganya na APR FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017.
Ni amakipe atarigeze avamo imwe isaruraho indi amanota atatu imbumbe mu mikino ibiri ya shampiyona ishize ya 2016-2017. Ibi byaje gukomeza kuri uyu wa Gatatu ubwo amakipe yombi yanganyaga 0-0.
Ni umukino amakipe yombi yari yakaniye kuko abatoza bombi wabonaga bakoresha abakinnyi benshi hagati mu kibuga.
Nka Seninga Innocent wari mu rugo yari afite Mushimiyimana Mohammed, Nizeyimana Mirafa, Nzabanita David abakinnyi bose basanzwe bakina hagati mu kibuga. Ku rundi ruhande Jimmy Mulisa yari yamanuye Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad na Butera Andrew bafatanya hagati.
Nyuma Jimmy Mulisa yaje kongera uyu mubare akuramo Twizerimana Onesme wakinaga asatira ahita amusimbuza Twizerimana Martin Fabrice wahise atangira gukina imbere y’aba basore bari hagati.
Muri uyu mukino, Police FC yakoze amakosa 12 kuri 15 ya APR FC yari yasuye. APR FC kandi yateye koruneri enye (4) kuri ebyiri (2) za Police FC.
Muri uyu mukino wabonetsemo amakosa 17 muri rusange, yaje kuvamo amakarita ane y’umuhondo (4) zirimo eshatu (3) za Police FC n’imwe (1) ya APR FC.
Nizeyimana Mirafa, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Nzabanita David bahawe imihondo mu gihe Nshimiyimana Imran yayihawe ku ruhande rwa APR FC.
Ikarita Nizeyimana Mirafa yahawe iramubuza kuzakina umukino utaha Police FC izakina kuko yuzuzaga ikarita ya gatatu y’umuhondo muri uyu mwaka w’imikino.
Jimmy Mulisa yakoze ugusimbuza inshuro ebyiri (2) kuko yakuyemo Sekamana Maxime ashyiramo Nkezingabo Fiston mu gihe Twizerimana Martin Fabrice yasimbuye Twizerimana Onesme.
Jimmy Mulisa avuga ko kuba ibitego bitabonetse nta kundi byagenda kuko ngo abakinnyi b’inyuma bakoze kimwe n’abo hagati ariko ngo abakina imbere bagerageje biranga.
Seninga Innocent we yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be abona bamaze kugira urwego bageraho agereranyije n%uko shampiyona yabasanze.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Police FC XI: Nzarora Marcel (18, GK), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6,C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Mushimiyimana Mohammed 10, Biramahire Abeddy 23, Muzerwa Amin 17 na Mico Justin 8.
APR FC: Kimenyi Yves (21, GK), Rukundo Denis 28, Ngabonziza Albert (C, 3), Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince 18, Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Imran 5, Bizimana Djihad 8, Sekamana Maxime 17, Hakizimana Muhadjili 10 na Twizerimana Onesme 9.
Dore uko mikino yarangiye:
-FC Marines 1-4 AS Kigali
-Mukura VS 2-2 Miroplast FC
-Police FC 0-0 APR FC
-Sunrise FC 0-1 Kiyovu Sport
-Gicumbi FC 1-0 Kirehe FC
Buteera Andrew ahambirana na Nzabanita David
Mico Justin (8) ashaka umupira mu kirere
Buregeya Prince yiruka na Mico Justin
Abafana bari bagerageje kuza
Mushimiyimana Mohammed ku mupira umwe mu bakinnyi bafasha Police Fc ku mikino ikomeye
Buteera Andrew ategerejwe na Mushimiyimana Mohammed
Mico Justin (8) ashaka umupira asanga Rukundo Denis
Abafana ba APR FC ku kazuba ka Kicukiro
Abakinnyi ba APR FC bakunze kutumvikana na Uwikunda Samuel wari uyobiye umukino
Abatoza ba Police FC bajya inama nyuma y'iminota 45'
Abafana ba APR FC
Antoine Hey Paul (Ibumoso) na Mashami Vincent (Iburyo) bareba uwakwigaragaza
Faldjala (ubanza ibumoso) na Nzamwita Vincent de Gaule bicaranye n'abasirikare mu ngabo z'igihugu
Seninga Innocent ateze amatwi inama za Bisengimana Justin umutoza umwungirije
Nizeyimana Mirafa wa Police FC yamaze kuzuza amakarita atatu (3) y'umuhondo atazamwemerera gukina umukino ukurikira
Seninga Innocent atanga inama mbere yuko batangira igice cya kabiri
Habimana Hussein 20 myuagriro wa Police FC yitanga
Mico Justin (8) ashaka umupira ariko akabuzwa inzira na Rukundo Denis wa APR FC
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yitegereza ibiri kubera imbere ye
Nzabanita David yishora mu bakinnyi ba APR FC
Barahindukira ....
Seninga Innocent areba ku isaha
Abafana ba Police FC
Kiyovu Sport ni iya mbere n’amanota 15, APR FC ni iya 2 n’amanota 14, AS Kigali ni iya 3 na 13 mu gihe Police FC ari iya kane n’amanota 11.
No | Team | Pg | W | D | L | GF | GA | GD | PTS |
1 | Kiyovu | 07 | 05 | 00 | 02 | 07 | 04 | 03 | 15 |
2 | APR FC | 07 | 04 | 02 | 01 | 10 | 04 | 06 | 14 |
3 | AS Kigali | 07 | 04 | 01 | 02 | 15 | 07 | 08 | 13 |
4 | Police FC | 06 | 03 | 02 | 01 | 09 | 06 | 03 | 11 |
5 | Mukura | 07 | 02 | 04 | 01 | 06 | 05 | 01 | 10 |
6 | Etincelles | 06 | 02 | 03 | 01 | 07 | 05 | 02 | 09 |
7 | Gicumbi | 07 | 03 | 00 | 04 | 05 | 09 | -4 | 09 |
8 | Sunrise | 07 | 02 | 02 | 03 | 04 | 06 | -2 | 08 |
9 | Bugesera | 07 | 02 | 02 | 03 | 03 | 07 | -4 | 08 |
10 | Rayon | 05 | 02 | 02 | 01 | 06 | 02 | 04 | 08 |
11 | Marines | 07 | 02 | 02 | 03 | 09 | 12 | -3 | 08 |
12 | Musanze | 06 | 02 | 01 | 03 | 03 | 04 | -1 | 07 |
13 | Espoir | 07 | 01 | 04 | 02 | 05 | 07 | -2 | 07 |
14 | Amagaju | 06 | 02 | 00 | 04 | 07 | 09 | -2 | 06 |
15 | Miroplast | 07 | 01 | 03 | 03 | 07 | 10 | -3 | 06 |
16 | Kirehe Fc | 07 | 02 | 00 | 05 | 04 | 10 | -4 | 06 |
TANGA IGITECYEREZO