RFL
Kigali

BTN TV yateguye amarushanwa yo kubyina azazenguruka igihugu 'Dance Champion Rwanda'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/11/2017 20:44
2


Muri kino gihe abanyeshuri bari mu biruhuko, BTN TV yateguye amarushanwa yo kubyina (Dance Champion Rwanda) azazenguruka intara zose z'igihugu.



Aya amarushanwa azatangirira i Kigali kuwa 2 Ukuboza biteganyijwe ko azanyura mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Kayonza, Huye, Musanze na Rubavu, maze abahize abandi bakazahurira na none mu irushanwa ritegura abazahatana ku munsi  usoza iryo rushanwa mu gitaramo ku rwego rw'igihugu ku itariki 30 Ukuboza 2017 i Kigali.

Amatsinda y'ababyinnyi ndetse n'ababyina ku giti cyabo umuntu umwe umwe nibo bemerewe kwitabira aya  marushanwa yateguye ku bufatanye n’ibindi bigo byigenga ndetse n'ibindi bishamikiye kuri leta bitandukanye.

Ubuyobozi bwa BTN TV butangaza ko aya marushanwa ari umwanya mwiza ku bana b’ U Rwanda mu kumurika impano zabo zihariye ndetse no kuboneraho gusabana na bagenzi babo muri bino biruhuko banatsindira kandi ibihembo bitandukanye.

BTN

Aya ni amarushanwa yateguwe na BTN TV

Muri aya marushanwa azajya aba buri mwaka kwiyandikisha ku bahiganwa ni ubuntu kandi akazajya atambuka LIVE kuri BTN TV nk'uko ubuyobozi bwakomeje bubitangaza.

Ingengabihe y'amarushanwa

Tariki 2 Ukuboza 2017  akarere ka Nyarugenge : Club Rafiki

Tariki 3 Ukuboza 2017 akarere ka Kicukiro kuri Centre ya ba Guide Gikondo

Tariki 5 Ukuboza akarere ka Gasabo ku kigocy’urubyiruko cya Kabuga

Tariki 8 Ukuboza 2017 mu karere ka Rubavu

Tariki 9 Ukuboza 2017 mu karere ka Musanze  Musanze Entertainment Centre

Tariki 12 Ukuboza 2017 mu karere ka Kayonza

Tariki 15 mu karere ka Huye

Tariki 22 hakaba amarushwanwa azahuza abazaba bahagarariye uturere twose hatoranywemo abazahatana kuri Final. Bikazabera kuri Club Rafiki

Tariki 30 Ukuboza 2017 akaba ariho hazaba final izanataramiramo umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’iburasirazuba Nimbona Jean Pierre uzwi ku izina rya Kidumu.

Biteganyijwe kandi ko usibye kwidagadura no kurushanwa, muri aya marushanwa hazanatangirwa ubutumwa bunyuranye bukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ndetse n'izindi ngeso mbi zibangiriza icyizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • migo pro ltd6 years ago
    Natwe turi teguye kbs BTN nisawa
  • Ped6 years ago
    Nonese Rusizi na nyamasheke ko ntayibonamo ? ibi nibyo Diyen ahora avuga , Rusizi muba mwayicaje bya danger, Muraba Contre 6x





Inyarwanda BACKGROUND