RFL
Kigali

AMAFOTO: Ihere ijisho ‘Couples’ 5 ziri kurushanwa, izatsinda izategurirwa ubukwe mu ntangiriro za 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/11/2017 10:48
1


Mu Rwanda ntibisanzwe ko haba amarushanwa ashobora kurangira abatsinze begukanye amahirwe yo gutegurirwa ibirori by’ubukwe, aya ni amarushanwa adasanzwe ari gutegurwa na Royal FM. Muri aya marushanwa yatangiye hari ama ‘couples’ menshi ahatana kuri ubu batanu gusa nibo basigaye bahatanira kwegukana intsinzi.



Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha Cyiza Aissa umunyamakuru wa Royal FM  akaba umwe mu bategura iri rushanwa uyu mwaka ryiswe 'Royalfm Big wedding', iyi Radio yasabye ko abantu banyuranye bakohereza inkuru zabo z’urukundo. Izi nkuru uko zoherezwaga zasomerwaga kuri radiyo bityo abakurikira iyi radiyo bakabasha gutora inkuru nziza kurusha izindi. Inkuru zatangiye zirenga ijana kuri ubu hasigaye eshanu zizavamo izaba inkuru y’umwaka maze ba nyiri'iyi nkuru bakorerwe ubukwe n’ubuyobozi bwa Royal Fm.

Kugeza ubu ‘Couples’ eshanu ziri guhatanira izavamo iyegukana igihembo nk’inkuru y’umwaka ikazakorerwa ubukwe tariki 28 Mutarama 2018 ni izi zikurikira nk'uko bazishyize ku rubuga rwa Facebook iyi radiyo ikoresha: Masengesho Emmanuel na Ufitamahoro Secondine, Tuyishime Theodore na Pamela, Uwitonze Fulgence na Uwase Josiane, Mutijima Christophe na Uwineza Jeanne Claire, Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeanne. Izi zikaba arizo Couples eshanu zizavamo imwe igomba gukorerwa ubukwe muri  Mutarama 2018.

Ni ubwa kabiri Royal Fm itegura igikorwa nk’iki nyuma y'icyabaye mu 2016 couple ya mbere yari yatsinze igahembwa gutemberezwa i Kigali ivuye i Gakenke.

REBA AMAFOTO YA ‘COUPLES’ ZIRIMO GUHATANA:

royalTuyishime Theodore na PamelaroyalMasengesho Emmanuel na Ufitamahoro SecondineroyalHabimana Jean de Dieu na Jeanne MurekateteroyalMutijima Christophe na Claire royalUwitonze Fulgence na Uwase Josiane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peter6 years ago
    Njyewe narumiwe njyewe





Inyarwanda BACKGROUND