RFL
Kigali

Safi Madiba yeretswe ku mugaragaro itangazamakuru nk’umuhanzi wa ‘The Mane Label’ ahuriyemo na Marina-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2017 15:59
1


Hari hashize iminsi hari amakuru avuga ko Safi Madiba yaba yarinjiye muri Label ya muzika ya ‘The Mane’, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2017 nibwo uyu muhanzi yerekanywe bwa mbere nk’umuhanzi mushya muri iyi Label ahuriyemo n’umuhanzikazi Marina we wari umaze iminsi muri iyi Label.



Herekanwa aba bahanzi abagize The Mane babwiye itangazamakuru ko bagiye gutangira gukorana n'aba bahanzi mu rwego rwo kuzamura umuziki w’u Rwanda muri rusange kandi intumbero yabo ari ukuzamura umuziki nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru nibwo Safi Madiba yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’iyi nzu ifasha abahanzi ya The Mane. Amasezerano ya Safi Madiba na The Mane ni amasezerano azamara imyaka itatu aha The Mane ikaba yiyemeje gufasha Safi Madiba gukora umuziki we bakawagura ku rwego mpuzamahanga hagamijwe iterambere rya muzika ye.

Nyuma yo gusinyana aya masezerano hakurikiyeho umwanya w’ibibazo n’ibisubizo byibanze cyane ku mikoranire y’abahanzi ba The Mane  ndetse n’iyi nzu ifasha abahanzi mu bya muzika mu buzima bwa buri munsi. Safi agiye gukorana na Label ya The Mane nyuma yo kuva muri Urban Boys, itsinda ryigeze gukorera muri Label ya SUpel Level.

the maneAbanyamakuru bari bitabiriye ku bwinshithe maneSafi Madiba asinya amasezeranothe maneBad Rama asinya amasezeranothe maneBemeranyije ku masezerano

Byinshi kuri iki kiganiro birabageraho mukanya...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • turatsinze6 years ago
    Ariko umuziki nyarwanda wagorwa. Babanjye bakiteza imbere. Bakabona kuzamura Umuziki nyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND