Tariki 3 Ukuboza 2017 i Kigali hazabera igitaramo 'Humura mwana wanjye live concert' cyateguwe n'umuhanzi Timamu mu kumurika album ye ya kane. Muri iki gitaramo, Timamu yatumiye umuhanzi akaba na Pasiteri Munishi Faustin wamamaye mu ndirimbo Yesu mambo yote.
Pastor Munishi Faustin utegerejwe i Kigali, ni umuhanzi uba mu gihugu cya Kenya ariko akaba akomoka muri Tanzania. Munishi, akunzwe cyane mu ndirimbo;Yesu mambo yote,Wanamwabudu Nani,Malebo, Usiabudu Amerika, Gazeti Sio Ugali, Yesu nakupenda n'izindi. Ni umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki,indirimbo ze zikaba zikunzwe cyane cyane mu karere k'Akafrika y'Iburasirazuba. Mu mwaka wa 2002, Munishi yakoze indirimbo zamamaza ishyaka rya Chama cha Mapinduzi (CCM) mu matora ya Perezida. Izo ndirimbo za Munishi zikaba zari zikubiye kuri Album ye ya 7 nkuko tubikesha Allafrica.
Timamu watumiye Munishi
Muri iki gitaramo 'Humura mwana wanjye live concert' cyatumiwemo Munishi, abandi baririmbyi bazafatanya na Timamu hari; Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi, Deo Munyakazi ukirigita inanga na Kingdom of God Ministries. Nkuko Timamu Jean Baptiste yabitangarije Inyarwanda.com iki gitaramo 'Humura mwana wanjye lice concert' kizabera i Gisozi kuri Dove hotel kuva isaa cyenda z'amanywa. Kwinjira ni 2000Frw, 5000Frw harimo n'icyo kunywa ndetse na 10,000Frw harimo icyo kunywa na CD y'indirimbo za Timamu.
Igitaramo Timamu yatumiyemo Munishi
Timamu wamamaye mu ndirimbo ‘Humura mwana wanjye’ aheruka gukora igitaramo mu mwaka wa 2009 aho yabonye abantu benshi cyane ndetse bamwe bakabura aho bicara. Aganira na Inyarwanda.com yavuze ko yifuza gukora ikindi gitaramo ku buryo abantu bazakibona n’abandi bazumva amakuru yacyo bazajya bifuza kuba mu gitaramo kimeze nk’icya Timamu. Yavuze ko igitaramo ari gutegura kizatanga icyerekezo cy’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Yagize ati:
Ngiye gukora Concert Imana yanyujije muri njye, izaba tariki 3/12/2017, izaba ari concert nini cyane y’ubumwe bw’abakristo, ni concert numva izatanga icyerekezo cya muzika ya Gospel. Izaba itangiriro ry’abantu batinyaga gukora concert, ni concert nshaka ko abantu bazajya bavuga ngo ndashaka gukora concert nk’iya Timamu.Nifuza gukora concert umuntu wese yazareba akajya yifuza kuba muri concert nk’iya Timamu. Ni concert izabera umugisha abanyarwanda n’abahanzi bose bazayitabira.
UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU
REBA HANO 'YESU MAMBO YOTE' YA MUNISHI
TANGA IGITECYEREZO