RFL
Kigali

Lil Emma uvuye mu Budage yahinduye izina yashyize hanze indirimbo yakoranye na Ama G The Black –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2017 18:44
0


Umuraperi Sosa Escoba benshi bari bazi ku izina rya Lil Ema yagarutse mu Rwanda muri gahunda zinyuranye ziganjemo n’izu muziki, uyu musore w’umunyarwanda asanzwe aba mu Budage aho yagiye kwiga nyuma akaba yaramaze kubona akazi muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi.



Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Sosa Escoba yahise akorana indirimbo na Ama G The Black, uyu akaba umuraperi ukomeye muri muzika nyarwanda ndetse iyi ndirimbo nshya yabo ikaba yanarangiye. Iyi ndirimbo nshya Sosa Escoba yakoranye na Ama G The Black bayise ‘Hold Me’ ikorerwa muri Touch Record hamwe naba producer bakoreramo aribo Evydecks ndetse na Ama G The Black.

lil emma

Sosa Escoba na Ama G The Black

Sosa Escoba cyangwa se Lil Emma nkuko yahoze yitwa yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma y’akaruhuko gato afite mu Rwanda azahita asubira ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubudage aho asanzwe atuye.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA SOSA ESCOBA NA AMA G THE BLACK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND