RFL
Kigali

Anitha Pendo na Nkusi Arthur bagiye guhurira mu gitaramo cyo gusangira n'abana Noheli

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2017 17:33
2


Iyo umwaka ugiye kurangira i Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange usanga hategurwa ibitaramo binyuranye byo gusoza umwaka, ni muri urwo rwego Nkusi Arthur ndetse na Anitha Pendo mu mpera z’uyu mwaka bateguye igitaramo cyo gusangira n’abana umunsi mukuru wa Noheli.



Iki ni igitaramo kiswe ‘Christmas Kids Festival’ ibirori bigiye kuba bwa kabiri gusa nanone bikaba bizajya biba buri mwaka  itegurwa na Spiderman Games Center, aho abana bose baba batumiwe  uyu mwaka nk'uko bitangazwa nabari kubitegura ngo agashya gahari ni uko hazaba hari ba Spiderman benshi bazajya bakinisha abana ndetse na Nkusi Arthur kimwe na Anitha Pendo bazaba bakina n'abana kuri uwo munsi.

arthurByinshi kuri iki gitaramo cya Nkusi Arthur na Anitha Pendo

Iki gitaramo cy’abana kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y'icyabaye umwaka ushize wa 2016 ubwo Aline Gahongayire ariwe wari watumiwe ngo akine n'abana ndetse bishimane ku munsi nk’uyu wa noheli. Icy’uyu mwaka kikazabera i Masaka ahari icyicaro gikuru cya Spiderman Game Center, kwitabira iki gitaramo buri mwana azaba yishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) mu gihe abakuru bo kwinjira bizaba ari ubuntu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JP6 years ago
    Ariko koko mutegura igitaramo cy'abansma mugatumira umuntu nka Arthur, ubwo koko azashimisha abana ate koko? Ko n'abantu bakuru muri bya bindi bye ngo ni comedy kubashinisha aba ari intambara. Mujye mushaka abantu banjyanye n'ibyo mubajyanyemo....
  • 6 years ago
    Anita uri mubi koko





Inyarwanda BACKGROUND