RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Fabrice

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/11/2017 15:58
9


Fabrice ni izina ryitwa ab’igitsina gabo rigakoreshwa cyane mu bihugu bivuga Igifaransa.iri zina risobanura “ukoresha amaboko ye”. Rikunze guhinwa mo Fab, rikomoka mu muryango wari ukomeye w’abaromani wa Fabricius.



Imiterere y’abantu bitwa ba Fabrice

Fabrice ni umunyamurava, agira umutima woroshye gusa ntiyirekura cyane. Ashobora kurakara vuba vuba iyo abona abantu batari kumwumva gusa bihita bishira.  Fabrice ibyo akora abikora neza, akunda umurimo unoze kandi abandi bantu bakunze gushima uburyo yitwara mu mirimo ashinzwe. Fabrice ni umusore ugira igikundiro ku bantu, n'ubwo we atabisanzuraho cyane ntibibabuza kuza bamusanga. Iyo yamaze kukwiyumvamo nk’inshuti ye akubera inshuti nziza. Iyo abona hari ibikenewe gukorwa afata iya mbere mu kubikora.

Yigirira icyizere kandi ahora ashakisha uburyo bwo kubaho mu nzira zose. Fabrice agira kwihangana guke ariko agerageza kubihisha, azi kwiha inshingano mu muryango no mu kazi akora ariko iyo ibibazo bivutse ashobora guhitamo kubihunga aho guhangana nabyo. Iyo akiri umwana yizirika cyane ku muryango we, ndetse aba ari umwizerwa ku babyeyi be.

Ibyo akunda

Fabrice akunda amahoro no kubana n’abandi neza. Akunda ibintu byiza bigaragara neza n’abantu beza ku isura baramukurura. Mu rukundo aba ahamye ariko agafuha cyane. Kubera ukuntu we agerageza kuba umwizerwa n’umunyakuri mu rukundo, ntapfa kubabarira umuhemukira mu rukundo. Imirimo Fabrice akunda ni nk’ubuganga, icunga mutungo, guteka, ibijyanye n’ubugeni cyangwa gushushanya.

Ibyamare byitwa iri zina

 Fabrice Muamba: yahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru,yakiniye amakipe akomeye nka Arsenal ,Birmingham City na Bolton Wanderers.

Fabrice Morvan: ni umuririmbyi,umwanditsi w’indirimbo,umubyinnyi n’umunyamideli wo mu Bufaransa.

Fabrice Camels: ni umufaransa akaba icyamamare mu mbyino za ballet,

Fabrice Oringa: ni umunya Kameruni ukina umupira w’amaguru mu ikipe yo mu bubiligi yitwa Royal Mouscron Peruwelz.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Muzadusobanurire Rosine
  • 6 years ago
    hhhhh ndumiwe kbs uwo ninjye hatavuyeho nakamwe
  • bicco6 years ago
    muzadusobanurire Gad
  • Therese 5 years ago
    Nsanze Fabrice muvuze ahuje nuwonzi neza pe
  • Muvunyi fabrice4 years ago
    Kbx murakoze kugenda mudusobanurira
  • fabrice3 years ago
    ndumiwe pe umenga murikuvugajewe nezaneza abavyibanje barinyise ariryo dukwiranye
  • Mushimiyimana fabrise1 year ago
    Mukorerahe umuntuko. Abashaka
  • Fabrics 6 months ago
    Mers bura yanisebwobisobanurcy
  • Ufitinema fabrice 1 month ago
    Nange ndasobanukiwe





Inyarwanda BACKGROUND