Areruya Joseph atwaye Tour du Rwanda 2017 nyuma y'agace ka nyuma kakinwaga ku munsi wa nyuma kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017. Ndayisenga Valens yegukanye agace ka nyuma ko kuzenguruka Kigali
Areruya Joseph yakoresheje amasaha 2h58min13'. Yari yatangiye n'ubundi yambaye "Maillot Jaune" kuko yari yizigamye amasegonda 38''. Akinira Team Dimension Data.
Areruya Joseph niwe wambaye umwenda w'umuhondo mu kuzenguruka Kigali
Team Dimension Data ikipe iba yitezwe buri munsi bagenda hamwe
Abasiganwa bari kuzengurunka bava Sitade Amahoro, Kimironko Kibagabaga bakagaruka kuri Sitade Amahoro
Stand ya SKOL
Izuba riravuza ubuhuha i Remera
Tour du Rwanda 2017 ku musni wayo wa nyuma
09h30': Abasiganwa nibwo bahagurutse mu marembo ya Sitade Amahoro bagoba kuzenguruka inshuro 10 zingana n'ibilometero 120.
Umuhanda: Sitade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga-Sitade Amahoro.
12h04': Abari imbere basigaje kuzenguruka inshuro ebyiri.
12h15': Areruya Joseph ari mu gikundi bishoboka ko yaza gusoreza ku muvuduko ukabije (Sprint) Gusa uyu musore yagize ikibazo igare rye rirapfa ariko arakomeza.
12:44': Ndayisenga Valens ahembwe nk'uwatwaye Kigali-Kigali. Igihembo gitangwa na SKOL.
12:45': Areruya Joseph ni we munyarwanda witwaye neza muri Kigali-Kigali.
12:50': Van Engelen wa Bike Aid ahembwe nk'uwahatanye kurusha abandi muri Kigali-Kigali
Inkuru irambuye ni mukanya...
TANGA IGITECYEREZO