Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko Safi Madiba yamaze kuva muri Urban Boys, icyo gihe amaze kuvamo hatangiye kugaragara ibimenyetso by'uko yaba agiye gutangira gukorana na Bad Rama uyu akaba nyiri ‘The Mane’ kompanyi ikora ibikorwa binyuranye birimo no gufasaha abahanz banyuranye kuri ubu bakaba bari bafite Marina.
Nk'uko bigaragara mu itangazo The Mane bashyize hanze batumira abanyamakuru mu kiganiro giteganyijwe tariki 21 Ugushyingo 2017 muri Kigali Serena Hotel, ahazaganirwaho ingingo z’ingenzi ebyiri nkuko bigaragazwa muri iyi baruwa bavugamo ko ari ukugaragaza abahanzi bashya batangiranye na The Main Label ya muzika ndetse no gusobanura ibikorwa bitandukanye iyi kompanyi iteganya gukora byose bigamije guteza imbere muzika nyarwanda.
Itangazo ritumira abanyamakuru ryamaze kugera hanze
Kimwe mu byitezwe muri iki kiganiro nabanyamakuru ni ugutangaza ko Safi Madiba yatangiye gukorana nabo akazaba yiyongera kuri Marina umaze iminsi bakorana . ibi uwabyemeza yashingira kukuba mu minsi ishize ibikorwa bya Safi Madiba byariho ikirango cya The Main. Ibi bidahabanye n’ibyo Marina yatangarije kuri Televiziyo Rwanda ko batangiye gukorana na Safi Madiba.
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA SAFI MADIBA YAKORANYE NA MEDDY ‘GOT IT’
TANGA IGITECYEREZO