RFL
Kigali

Umuhindekazi Manushi Chhillar ni we Miss World 2017, Elsa Iradukunda ntiyaje no muri 40 ba mbere

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/11/2017 17:39
9


Aya marushanwa yaberaga mu gihugu cy’u Bushinwa yarangiye umuhindekazi Manushi Chhillar ari we ubaye nyampinga w’isi, Kenya iza mu 10 ba mbere ariko Miss Iradukunda Elsa wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashije no kuruzana muri 40 ba mbere.



Uyu mukobwa Manushi asanzwe ari umunyeshuri mu by’ubuvuzi, atsinze abandi bakobwa muri iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bigeze muri 108, yambitswe iri Kamba rya Nyampinga w’isi mu Bushinwa mu birori byabereye ahitwa Sanya City Arena, akaba asimbuye umunya Puerto Rico Stephanie Del Valle ari nawe wamwambitse iri kamba. Manushi abaye nyampinga w’isi wa 67.

Miss Iradukunda Elsa wahagarariye u Rwanda ntiyagize amahirwe yo kuza mu myanya myiza

Uyu mukobwa Manushi Chhillar w’imyaka 20 yambitswe iri Kamba nyuma y’uko ari nawe wari watsinze bagenzi be mu byitwa Head to Head Challenge na Beauty with Purpose. Uyu mukobwa kandi ngo asanzwe ari umuhanga kuko amaze gutsindira Miss India World 2017 ari bwo yakoresheje uko kumenyekana yari abonye mu gushinga umuryango ukora ubuvugizi ku bijyanye n’isuku y’abakobwa mu gihe cy’imihango.

Miss Elsa Iradukunda wari wagiye muri aya marushanwa ahagarariye u Rwanda ntiyigeze abasha kuza mu myanya myiza muri iri rushanwa kuko atigeze aza no muri 40 ba mbere, ni mu gihe mugenzi we wo muri Kenya yabashije kuza ku mwanya wa 9 muri Miss World 2017.

Image may contain: 11 people, people smiling, people standing

Miss Kenya yaje mu 10 ba mbere

Image may contain: 3 people, people smiling, people standing and wedding

Miss India ari nawe wegukanye ikamba

Image may contain: 11 people, people smiling, people standing

Miss Nigeria nawe yaje muri 15 ba mbere

Image may contain: one or more people and wedding

Abakobwa bategereje kubona uwabahize

Image may contain: 15 people, people smiling

Image may contain: 7 people, people smiling, people standing and wedding

10 ba mbere bategereje kumva uko bigenda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaka6 years ago
    None se ubundi mwumvaga yaza kuwuhe mwanya ra? Ntagitangaje kirimo mu Rwanda bakwiye gusubiramo uburyo aba miss batorwa hakaboneka abakobwa beza kdi bajijutse baduhagarira ! Reba uwatsinze yiga Kaminuza uwatsinze miss Igisabo yigisha muri kaminuza! Twe tukohereza abana barangije 12 basics education! Mugirango barushanwe bate?
  • 6 years ago
    Erega aka gakobwa na ubonye kare kakibeshya ko ariko ka ujye abanylru ,arkou uyu mwaka twararumbije pe ,arko koko umuntu abura byose koko wasanga no mugitanda kabishye puuu,na ba na jolly yaba shine kuza muri makumyabiri ba mbere b'ubwiza bufite intego,
  • 6 years ago
    Puuuuu aka kagiye gukora ubusa gusa ,sinababwiye ko ubu menya bwa jolly butoroshye,bizagorana kubona undi mu miss uzahagararira urwanda nka Aurore ba jolly Mutembe agakende wa mugani wa parfine Ngo ni Elisa puuukazi gupanura ibizuru gusa
  • isaac6 years ago
    ese sha ko utukana wowe hari uwakubujije kujyayo? ese iyujya urabona haricyo wari kutumarira mujye mutunganya izo ngeso ziboze z'iwanyu muzisigeyo iwanyu mu byaro cg uzoherezeyo nyoko aduhagararire
  • 6 years ago
    Sha muba miss babayeho kubona miss nka jolly na Aurore bizagorana buriya kuri njye jolly yari umukobwa ufite ibisabwa byose iyo ataza ku inanura cyane arko she's my miss forever,iyo avuga avugana ubuhanga Kandi ubona ko abizi,arko mana aku uyu mwaka ni loss kweri,ni akajiji,iyo kavuga,nka akaburokora,mana elsa na na kimwe yari afite cya tuma aba na miss rwanda
  • marthens 6 years ago
    Mureke kumutuka ntabwo akwiye gutsindwa ngo atukwe gutyo kuko yari yakoze uko ashoboye kose ikindi kandi nibe nawe aba yabashije kugerayo kandi buriya hari icyo aba yungutse. Mujye mugira ikinyabupfura
  • Jeannine jaja6 years ago
    Erega mu bihugu 108 byohereje ababihagarariye buri kimwe kifuzaga gutwara ikamba.Ntibyakunda kuko miss world ucyenewe ni umwe rukumbi. Mwe mutukana rero mukizwe rwose
  • dushime6 years ago
    yes ibyo kaka avuze nibizima nanjye ndamushyigikiye kbsa
  • Kamananga 6 years ago
    Njye sindiyumvisha impamvu urwanda rugira abakobwa beza kw'isi yose birazwi ariko ba miss bakaba babi. Why?? Bisobanura ko amatora akorwa nabi tugatora abatagomba gutorwa, yaba iradukunda yaba jolly baherutse bose ntakigenda, ntakigenda. rubi rubi aurore, colombe, bahati na kundwa Doriane. Ubona ko ari beza.





Inyarwanda BACKGROUND