Aya marushanwa yaberaga mu gihugu cy’u Bushinwa yarangiye umuhindekazi Manushi Chhillar ari we ubaye nyampinga w’isi, Kenya iza mu 10 ba mbere ariko Miss Iradukunda Elsa wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashije no kuruzana muri 40 ba mbere.
Uyu mukobwa Manushi asanzwe ari umunyeshuri mu by’ubuvuzi, atsinze abandi bakobwa muri iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bigeze muri 108, yambitswe iri Kamba rya Nyampinga w’isi mu Bushinwa mu birori byabereye ahitwa Sanya City Arena, akaba asimbuye umunya Puerto Rico Stephanie Del Valle ari nawe wamwambitse iri kamba. Manushi abaye nyampinga w’isi wa 67.
Miss Iradukunda Elsa wahagarariye u Rwanda ntiyagize amahirwe yo kuza mu myanya myiza
Uyu mukobwa Manushi Chhillar w’imyaka 20 yambitswe iri Kamba nyuma y’uko ari nawe wari watsinze bagenzi be mu byitwa Head to Head Challenge na Beauty with Purpose. Uyu mukobwa kandi ngo asanzwe ari umuhanga kuko amaze gutsindira Miss India World 2017 ari bwo yakoresheje uko kumenyekana yari abonye mu gushinga umuryango ukora ubuvugizi ku bijyanye n’isuku y’abakobwa mu gihe cy’imihango.
Miss Elsa Iradukunda wari wagiye muri aya marushanwa ahagarariye u Rwanda ntiyigeze abasha kuza mu myanya myiza muri iri rushanwa kuko atigeze aza no muri 40 ba mbere, ni mu gihe mugenzi we wo muri Kenya yabashije kuza ku mwanya wa 9 muri Miss World 2017.
Miss Kenya yaje mu 10 ba mbere
Miss India ari nawe wegukanye ikamba
Miss Nigeria nawe yaje muri 15 ba mbere
Abakobwa bategereje kubona uwabahize
10 ba mbere bategereje kumva uko bigenda
TANGA IGITECYEREZO