RFL
Kigali

Danny Nanone yagize icyo avuga ku kibazo cy’imodoka yatijwe igafatwa na Polisi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/11/2017 11:24
1


Ku munsi w’ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’umusore witwa Amran Sebagabo watije Danny Nanone imodoka iyi ikaba yaraje gufatwa na polisiakabura imodoka ndetse ngo Danny Nanone akaba atakimwitaba cyangwa ngo amufashe kubona imodoka ye, aha byatumye Inyarwanda.com dushakisha Danny Nanone agira icyo atangaza kuri ibi.



Aha Danny Nanone twatangiye tumubaza niba koko yarigeze akoresha imodoka y’uyu musore ndetse nuko byagenze, aha Danny Nanone ntiyigeze aca ku ruhande yemereye umunyamakuru ko yakodesheje imodoka y’uyu musore agiye mu kazi ikaza gufatirwa Nyabugogo, icyakora iyi modoka yaregwaga ibyaha bibiri kuba uwari uyitwaye nta nta ruhushya rwo gutwara imodoka yari afite ndetse no kuba ibirahure byayo bitabona.

Aha Danny Nanone avuga ko icyaha cy’ibirahure aricyo yemeraga cyane ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari arufite ahubwo narw polisi ikaba yari iherutse kurufata ati”Habayeho kwibeshya barebye mu kamashini babona ko ntarwo mfite ariko nyuma nagiye kuburana babona ko ndufite amande yagombaga kugabanuka. Bityo ndindiriye ko ibyo bibazo birangira nkishyura amande bazanca mashya nkabona imodoka cyane ko namande banciye y’ibirahure by’imodoka namaze kuyishyura.”

SebagaboSebagabo Amran yari yatanze itangazo ashakisha Danny Nanone

Danny Nanone abajijwe ku kibazo cy’uko atitaba nyiri imodoka ngo bavugane yabwiye Inyarwanda.com ko bavuganye akamusobanurira ariko nyiri imodoka agashaka kumwotsa igitutu kandi ibintu bigomba kugira  inzira bicamo,Danny Nanone ati” we rero kuko yashakaga imodoka ye yampamagaye kenshi cyane kandi ntacyo ndibubikoreho mpitamo kumwihorera ngo mbanze nkemure ikibazo mu nzira nyazo nigikemuka muhe imodoka ye.”

Abajijwe igihe atekerereza ko imodoka yazabonekera Danny Nanone yabwiye Inyarwanda.com ko igomba kuboneka vuba cyane ko ibyinshi mu byagombaga gukorwa byarangiye ahasigaye ari uko mu cyumweru tugomba gutangira mu minsi iri imbere azabyirukamo akareba ko imodoka yaboneka vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mucyo6 years ago
    Bavandimwe! uyu muhanzi arabeshya cyane! n'ikimenyimenyi murindire murebe ko igihe yatanze azaba yatanze ino modoka kuri nyirayo, njyewe hari amakuru mfite kuri iyi modoka, Amran yashatse kwishyura amande Danny yishyuzwaga, nibwo yamuhamagaye amubaza aho bafatiye ibyangombwa by'imodoka amubeshya ko ari mu majyaruguru nibwo amurani yagiyeyo asanga ataribyo nibwo police yamufashije asanga Danny yarafatiwe mu majyepfo kuva ubwo Danny ntarongera gufata Telefone, ntekereza ko ikibazo afite kugeza ubu ari nacyo gituma atitaba Tel ari uko yabuze amafaranga agomba kwishyurwa ngo imodoka irekurwe! namugira inama yo kurekeraho kubeshya ahubwo agashakisha amafaranga akishyura ibyo agomba kwishyura hanyuma agasubiza imodoka nyirayo! kuko biranashoboka ko yajyanwa mu nkiko naramuka akomeje kunangira... ikindi bage bareka kwiyemera niba nta cash ya recovery yabona mu gihe agize ikibazo nk'iki gutega moto nibyo byiza kuri we kurusha gushaka kwiyemera kandi ntacyo yifitiye.





Inyarwanda BACKGROUND