RFL
Kigali

Israel Mbonyi, B4A, Bigizi,Gisubizo, The Pink ni bamwe mu bahatanira Groove Awards Rwanda 2017-URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/11/2017 10:16
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 ni bwo hatangajwe abahatanira ibihembo Groove Awards Rwanda 2017. Ibirori byo gutangaza abahatanira ibi bihembo byabereye i Kigali mu Ubumwe Grande hotel kuva isaa moya kugeza isaa mbiri n'igice.



Ni ibirori byitabiriwe n'abahanzi banyuranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abanyamakuru n'abandi bafite inshingano zinyuranye mu nsengero. Mbere yuko ibirori bitangira haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda hakurikiraho ijambo ry'Imana ryigishijwe na Pastor Moses wo muri Mavuno church. Abitabiriye ibi birori bataramiwe n'abahanzi nka Albert Niyonsaba, The Soldiers of Christ drama team, Das choir na korali Yesu Araje abasore baririmbanye ubuhanga buhanitse mu majwi yabo y'umwimerere. 

Dj Spin nawe yasusurukije abantu aho yavangavangaga imiziki abantu bakarushaho kwizihirwa cyane ukongeraho na Mc Becky wayoboye iki gikorwa benshi bakishimira uburyo ari intyoza mu kuyobora ibitaramo. Bamwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel bitabiriye ibirori byatangarijwemo abahatanira Groove Awards Rwanda 2017 hari; Bahati Alphonse, Patient Bizimana, Tonzi, Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Kavutse Olivier (Beauty for Ashes), Albert Niyonsaba, Diana Kamugisha, Pastor Grace Ntambara, Rev Kayumba n'abandi banyuranye. 

GrooveAwardsRwanda2017

Bamwe mu bitabiriye ibi birori

Noel Nkundimana umuyobozi w'akanama nkemurampaka ka Groove Awards Rwanda 2017 yatangiye aha ikaze abantu bose bitabiriye ibi birori ababwira ko intego y'uyu mwaka ari uguhamagarira abahanzi gukorera mu bumwe no mu rukundo kuko nibahuza imbaraga nta na kimwe batazageraho. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti 'Together we can' mu kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo 'Twese hamwe twabigeraho'.

Noel Nkundimana

Noel Nkundimana yerekana ibikombe bizatangwa uyu mwaka uko bizaba bimeze

Israel Mbonyi, Beauty For Ashes, The Pink, Bigizi Gentil (Kipenzi), Bosco Nshuti na Gisubizo Ministries ni bamwe mu baje mu byiciro byinshi by'abahatanira ibihembo by'uyu mwaka. The Pink uri mu baje mu byiciro byinshi, indirimbo ye Ikiganza cy'Uwiteka yaje mu cyiciro cy'indirimbo nziza ya Hiphop, iza nanone mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'amashusho. The Pink kandi yaje kandi mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka. 

Kuki bamwe mu bahanzi bafite amazi azwi mu muziki wa Gospel batagaragaye ku rutonde rw'abahatanira Groove Awards Rwanda 2017?

Mu iri rushanwa ry'uyu mwaka, benshi batunguwe no kubona hari bamwe mu bahanzi bafite amazina azwi cyane mu muziki wa Gospel batagaragaye ku rutonde rw'abahatanira Groove Awards Rwanda 2017. Bamwe mu batagaragaye mu bahatanira ibi bihembo kandi mu by'ukuri harimo n'abakoze cyane uyu mwaka, hari: Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Theo Bosebabireba, Ambassadors of Christ, Bright Five singers, New Melody n'abandi. Mu myaka ishize, haba mu Rwanda no muri Kenya, ibi nabwo byabayeho,irushanwa rikitabirwa ahanini n'abahanzi bakizamuka, gusa Groove Awards ikavuga ko nta numwe iheza ahubwo ko biterwa n'amahame igenderaho ndetse no kubahiriza ubusabe bw'abahanzi n'abandi barebwa n'iri rushanwa. 

GrooveAwardsRwanda2017

Abitabiriye ibi birori bizihiwe cyane

 

Inyarwanda.com twaganiriye na Noel Nkundimana umuyobozi w'akanama nkemurampaka ka Groove Awards Rwanda 2017 tumubaza impamvu hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bazwi kandi bakoze ariko bakaba batagaragaye mu bahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017, adusubiza muri aya magambo: "Impamvu ni uko abahanzi bagaragaye ku rutonde rwatangajwe batorwa na academy cyangwa se abahanzi ubwabo bakiyandikisha, bitewe nuko muri iki cyiciro dukurikiza uwagize amajwi menshi kurusha abandi, ni yo mpamvu ari uko bimeze, gusa ntibivuze ko batatowe harimo abatowe ariko barushwa amajwi n'aba twaberetse"

Icyo bamwe mu bahanzi batangaje kuri Groove Awards Rwanda

Tonzi yasabye abahanzi bose gukora umurimo w'Imana bawukunze, ibihembo bikaza nyuma. Grace Ntambara yashimiye Groove Awards Rwanda kubyo yafashije abahanzi, yitangaho urugero avuga ko yamufashije kumenyekana ndetse agahabwa terefone nziza cyane ubwo yegukanaga igikombe cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2016. Patient Bizimana yavuze ko abahanzi bose baba barakoze neza umurimo w'Imana bagahembura imitima ya benshi bityo guhitamo abakoze cyane kurusha abandi bikaba biba bitoroshye. Ku ruhande rwe, asanga abahanzi bose baba bakwiriye gushimirwa. 

GrooveAwardsRwanda2017

Patient Bizimana asanga buri muhanzi aba akwiriye gushimirwa

Albert Niyonsaba wabaye umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2016, yaciye amarenga ko hari abamwegereye bashaka gusebya no gusenya Groove Awards Rwanda, avuga ko abantu bose bafite uwo mugambi batazagera ku ntego yabo kuko Groove Awards ari umushinga Imana ishyigikiye ndetse ikaba ari nayo yemeye ko iza gufasha no guteza imbere abahanzi bo mu Rwanda. Bahati Alphonse yashimiye Groove Awards yaje gushyigikira umurimo w'Imana bakora mu kuririmbira Imana.Yashimiye cyane itangazamakuru kuko rifasha cyane abahanzi. 

Nyuma y'imyaka 7, Beauty For Ashes yemeye kwitabira Groove Awards

Kavutse Olivier yavuze ko Beauty For Ashes imaze imyaka 7 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri iyi nshuro akaba ari bwo iri tsinda ryemeye kwitabira Groove Awards Rwanda dore ko mu gihe cyashize batabyemeraga kubera impamvu zabo bwite. Kavutse yashimiye cyane abahanzi bashya bagenda bavuka buri munsi, abasaba kudacika intege kabone nubwo baba bumva barakoze cyane ariko bakaba batibonye ku rutonde rw'abatoranyijwe guhatanira ibi bihembo.

Kavutse Olivier yagize ati"Abahanzi bashya ndabashimira cyane nanasaba kudacika intege bitewe nuko wenda waba warakoze cyane ariko ukaba utibonye kuri list, natwe tumaze imyaka 7 mu gakino ariko murabona ko ari bwo tuje kuri list". Maurice Ndatabaye uyobora itsinda The Power of Cross yabwiye Inyarwanda ko bishimiye cyane kwitabira ku nshuro ya mbere iri rushanwa. Yagize ati: "Twishimiye kuba tugiye muri Groove Awards inshuro yacu ya mbere, tugahita dushyirwa ahantu habiri;mu cyiciro cya korali y'umwaka n'icyiciro cy'indirimbo y'umwaka aho indirimbo yacu Super power yatoranyijwe."

Ni akahe gashya Groove Awards Rwanda izanye muri uyu mwaka? 

Noel Nkundimana asubiza iki kibazo yari abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yagize ati: "Agashya kari muri Groove uyu mwaka ni ukwibanda ku kwigisha abahanzi kugira ubumwe ndetse no kubatinyura bakarenga imbibi basanzwe bakoreramo ku buryo nabo bahindura imibereho yabo isanzwe. Akandi gashyani abagize panel, hajemo amaraso mashya, ibirango bishya n'ibikombe bizaba bitandukanye n'ibisanzwe". 

Kugeza ubu gutora byatangiye aho ushaka guha amahirwe umuhanzi n'undi ashaka uri mu bahatanira ibi bihembo muri Groove Awards Rwanda 2017, ajya ku rubuga www.grooveawards.co.rw agatora uwo ashaka. Gutora kandi bikorerwa kuri terefone aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandikamo ijambo 'groove' ugasiga akanya, ugakurikizaho code yahawe buri wese uri mu irushanwa, ukohereza ku 5000. 

Ibyiciro 13 biri muri Groove Awards Rwanda 2017

1. Umuhanzi w'umwaka

2. Umuhanzikazi w'umwaka

3. Korali y'umwaka

4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda

5.Indirimbo nziza y'umwaka

6. Indirimbo nziza yo kuramya y'umwaka

7. Indirimbo nziza ya Hiphop

8. Indirimbo nziza y'amashusho

9. Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka

10. Ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio

11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy'umwaka

12.Umunyamakuru mwiza w'umwaka (Radio)

13.Urubuga rwiza rwa Gikristo

Ibyiciro 6 byahariwe akanama nkemurampaka

1: Umwanditsi mwiza w'indirimbo

2. Umuntu utunganya indirimbo z'amajwi

3. Umuntu utunganya indirimbo z'amashusho

4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y'u Rwanda

5. Umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane (MTN Caller ringtone)

6. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor)

REBA URUTONDE RW'ABAHATANIRA GROOVE AWARDS RWANDA 2017

GrooveAwardsRwanda2017

Abari mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Radio

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo nziza ya Hiphop

GrooveAwardsRwanda2017

Icyiciro cy'indirimbo nziza yo kuramya

GrooveAwardsRwanda2017

Urubuga rwa Gikristo rw'umwaka 

GrooveAwardsRwanda2017

Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo nziza y'amashusho y'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Ikiganiro cyiza cy'umwaka kuri Televiziyo

GrooveAwardsRwanda2017

Umunyamakuru mwiza w'umwaka kuri Radio

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo nziza y'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Icyiciro cy'umuhanzi w'umwaka

GrooveAwardsRwanda2017

Diana Kamugisha, Mama Kenzo na Aline Gahongayire

GrooveAwardsRwanda2017

Abantu batari bacye biganjemo urubyiruko bitabiriye iki gikorwa

GrooveAwardsRwanda2017

Habayeho no kwiyakira no gusabana

GrooveAwardsRwanda2017GrooveAwardsRwanda2017

Itsinda The Soldiers of Christ

GrooveAwardsRwanda2017

Abatari baherukanye bafashe agafoto k'urwibutso

Twabibutsa ko kugeza ubu gutora byatangiye aho ushaka guha amahirwe umuhanzi n'undi ashaka uri mu bahatanira ibi bihembo muri Groove Awards Rwanda 2017, ajya ku rubuga www.grooveawards.co.rw agatora uwo ashaka. Gutora kandi bikorerwa kuri terefone aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandikamo ijambo 'groove' ugasiga akanya, ugakurikizaho code yahawe buri wese uri mu irushanwa, ukohereza ku 5000. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND