RFL
Kigali

Umuhanzikazi Rehema uba muri Canada yakoranye indirimbo ‘Ushyizwe hejuru’ na Gaby Kamanzi-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/11/2017 16:22
3


Umunyarwandakazi Lucky Rehema uba ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada ndetse akaba akunze no kuba muri Uganda yakoranye indirimbo na Gaby Kamanzi. Ni indirimbo bise ‘Ushyizwe hejuru’ bakaba barayikoreye mu gihugu cya Uganda.



Lucky Rehema na Gaby Kamanzi bakoranye iyi ndirimbo nyuma yo guhurira muri Uganda mu gitaramo Lucky Rehema yari yatumiwemo Gaby Kamanzi. Muri iyi ndirimbo ‘Ushyizwe hejuru’, Lucky Rehema na Gaby Kamanzi bavuga ko Imana ari yo ikwiriye guhabwa icyubahiro mu ijuru no mu isi kuko ikomeza isezerano ryayo ikarinda n'ijambo ryayo.

UMVA HANO INDIRIMBO 'USHYIZWE HEJURU' YA REHEMA FT GABY

“Mana yanjye njye nzahora nguhimbaza, sinzigera nkuvaho urabaruta bose, nzigumira mu bikari byawe iteka,..”.Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo. Gaby Kamanzi yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yanditswe na Lucky Rehema. Yakomeje avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze mu gihe cya vuba dore ko bamaze kuyafata. 

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi hamwe na Lucky Rehema

Tariki 21 Ukwakira 2017 ni bwo Lucky Rehema Antoinette yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala aho yari yatumiye Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe, kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n’amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe. Gaby Kamanzi yitabiriye iki gitaramo nyuma yo kuva i Burayi aho yavuze ubutumwa mu ndirimbo mu bihugu binyuranye by'i Burayi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'USHYIZWE HEJURU' YA REHEMA FT GABY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Trudeau6 years ago
    Uyu muhanzi Rehema ntazwi inaha. Wasanga ari umuhanzi mu Rusengero rwabo.
  • Ineza6 years ago
    Trudeau mu rusengero nibyo koko ,kuko niyo ntangiriro ya byose kuko nta haharuta njye nabonye kandi kumenyekana ku Mwami Imana biruta ibindi ! So ndizera ko Rehema umumenye nubwo utarumuzi.Blessings
  • gisele niyigena6 years ago
    Gaby ashaje atarongowe! Abasore murakora iki?





Inyarwanda BACKGROUND