RFL
Kigali

Abahanzi bahuriye mu nama 'Inganzo ibereye u Rwanda' yateguwe n'Inama y’Igihugu y’Abahanzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/11/2017 16:55
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye inama yiswe “INGANZO IBEREYE U RWANDA” yateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi igamije kurebera hamwe uruhare rw’abahanzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Ni inama yitabiriwe n’abahanzi bake ndetse byagaragaye ko nta bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda bayitabiriye ndetse abenshi banavuga ko byatewe n’uko bamenyeshejwe iby’iyi nama ibura umunsi umwe gusa ngo ibe kandi bari baramaze gufata izindi gahunda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana yatanze ikiganiro ku mateka, yibanda cyane ku ruhare rw’abahanzi nyarwanda mu gukwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside aho yavuze kuri Chorale Abanyuramatwi mu ndirimbo zabo: “Kamarampaka”, “U Rwanda rwari rute?”, “Turatsinze” ndetse n’iyo bise “Ibigwi by’aba Parme Hutu”.

Izi zose ni indirimbo zakanguriraga abantu gukora Jenoside yakorewe abatutsi. Si abo gusa kandi, yagarutse no kuri Simon Bikindi wari umuhanzi n’umunyapolitike akanaba umwe mu bayobozi bakomeye b’amashyaka yari yibumbiye mu kitwaga Hutu Power. Zimwe mu ndirimbo ze zakoreshejwe mu gushishikariza abantu gukora Genocide harimo; “Twasezeye ingoma ya Cyami”, “Akabyutso”, “Impuruza” n’izindi.

Inama y'igihugu

"Kamarampaka" imwe mu ndirimbo za Chorale Abanyuramatwi

Inama y'igihugu Amwe mu magambo yari ari mu ndirimbo "Akabyutso" ya Simon yamenyekanye nka "Nanga Abahutu"

Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Dr Bizimana tukamubaza uko babona abahanzi b’abanyarwanda mu bijyanye n’ingengabitekerezo ya Genocide yagize ati “Mu Rwanda ntibigaragara cyane, ibikunze kuboneka mu Rwanda ahanini ni amagambo mabi akunze gusesereza, arimo urwango n’ubugome…kubona nk’ibitabo byandikwa itegeko ntiribyemera abantu baranabitinya cyane…Aho ingengabitekerezo ya Genocide ishobora kugaragarira hose tuhitaho kandi inshingano yo kuyirwanya ni iya buri munyarwanda wese.”

Inama y'igihugu

Dr Jean Damascene Bizimana uhagarariye CNLG avuga ko mu bahanzi nyarwanda nta ngengabitekerezo ya Genocide ikunze kugaragaramo

Inyarwanda.com yegereye umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina muri uru Rwanda, Danny Vumbi witabiriye iyi nama, tumubaza icyo yungukiye muri iyi nama ndetse n’ubutumwa agenera abahanzi bagenzi be batayitabiriye, adusubiza muri aya magambo: “Habayeho igihe gito cyo kumenyeshwa inama kandi hari ubwo umuntu aba afite izindi gahunda. Ubutumwa mvanye aha ni ugukora ibihangano byubaka umuryango nyarwanda mu nguni zawo zose. Dufite icyizere kuko amateka y’ibyabaye ni zo mbaraga dufite, mu myaka iri imbere nta bahanzi bazaba ibikoresho by’ibibi. Leta idufashe itwumve tubashe kuba ijwi nyaryo rya rubanda nk’abahanzi.”

Inama y'igihugu

Umuhanzi Danny Vumbi (Uri hagati) we abona abahanzi bakwiye gufatanya kubaka igihugu mu buryo bwose

Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abahanzi, Ismael Ntihabose yadutangarije ko iyi gahunda ibaye ku nshuro yayo ya mbere ndetse bifuza ko izaba inama ngarukamwaka ndetse umwaka utaha wa 2018 bakaba bifuza kuzatumira abahanzi nyarwanda baba hanze y’u Rwanda.Yagize ati: “Ibyavugiwe aha ni amateka kandi turibwira ko ubwo igihugu cyatangiye kubyumva binajyane n’iterambere ry’abahanzi. Ni inama itangiye ku nshuro ya mbere ariko izaba ngarukamwaka, ndetse umwaka utaha tukazatumira abahanzi bo muri Diaspora kugira ngo baze twubake wa mutima w’u Rwanda dushaka kubaka.”

Inama y'igihugu

Ntihabose Ismael uhagarariye Inama y'igihugu y'abahanzi yifuza ko iyi yazaba inama ngarukamwaka

Nk'uko na Danny Vumbi yabivuze, Intore Tuyisenge nawe asanga abahanzi bakwiye gukora ibihangano byubaka umunyarwanda ndetse akanasaba Leta gufasha no gushyigikira abahanzi. Yabwiye Inyarwanda.com ati "Leta nishyigikire abahanzi kugira ngo ibyo bakora bigire ireme. Batwubakire ibikorwa remezo, ahatunganyirizwa ibihangano kugira ngo hanagenzurwe neza ubuziranenge bw'ibihangano no guhabwa ubumenyi"

Inama y'igihugu

Intore tuyisenge asaba abahanzi bagenzi be guhanga ibifite umumaro

Inama y'igihugu

Inama y'igihugu

 Bamwe mu bo mu gisata cya Sinema bitabiriye iyi nama

Inama y'igihugu

Abayobozi mu nzego z'umutekano bitabiriye iyi nama.

Inama y'igihugu

Major Nkezabera Jean de Dieu yasobanuye amwe mu mateka yaranze u Rwanda

Inama y'igihugu

Might Popo uhagarariye ishuri ry'umuziki rya Nyundo yari ari muri iyi nama

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND