RFL
Kigali

Ubutumwa Zari yageneye abakobwa bwatunguye benshi bunabakora ku mitima.

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/11/2017 10:26
5


Umwe mu bagore b’ibyamamare bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane akaba n’umucuruzi ukomeye Zari Hassan, amaze kubera urugero rwiza abakobwa benshi n’ubwo hari ababifata mu buryo butari bwiza bakishora mu ngeso mbi bitwaje ko nabo bamugendeyeho. Ntituri bwite ku bitari byiza bye, turita ku nama nziza yageneye abakobwa.



Ubusanzwe Zari ni umubyeyi wita ku nshingano ze nk’umubyeyi. N’ubwo akunze kuba ari mu kazi ke k’ubucuruzi ariko ntibimubuza kwita ku bana be 5. Harimo 3 yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, nyakwigendera Ssemwanga Ivan n’abandi 2 yabyaranye n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzaniya ari nawe mugabo we babana kuri ubu ndetse mu minsi yashize hakaba harasakaye ibihuha ko aba bombi umubano wabo waba uri mu marembera, ariko Zari we ntahwema kugaragaza ko nta kibazo afitanye n'umugabo we.

Zari

Nyuma y'ibivugwa byose Zari akomeza kugaragaza ko nta kibazo afitanye n'umugabo we

Kuba ari umugore w’icyamamare, akaba ari umucuruzi ndetse nawe ubwe akaba ari umwe mu byamamare bikurikirwa n’imbaga y’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yaje gusanga hari benshi bamukurikiza (abera urugero rwiza), ariko hari n’abandi bashaka kubaho nkawe bakabinyuza mu nzira zitiyubashye maze abagenera ubutumwa bwakoze benshi ku mitima.

Zari

Zari ni umucuruzu akaba n'umugore w'icyamamare ndetse akita no ku nshingano ze nk'umubyeyi w'abana 5

Zari yagize ati “Ibagirwa abo bagabo bakuze bitwa ‘Abaterankunga’. Ubaka ejo heza hazaza n’umusore muto ufite icyerekezo ukuri inyuma. Ashobora kuba ari umukene uyu munsi ariko ntazaba umukene ibihe byose. Ubaka ubutunzi n’umugabo wawe bwite. Abo baterankunga bazaguhundagazaho impano, ibyorezo n’ibibi byose. Ntuzapfire ibintu, ibyiza biri imbere. Abenshi bishwe na SIDA kubera iPhone 4, ntago bari baziko tuzagira na za iPhone 7. Abaterankunga bazakwangiriza imyaka y’ubuto bwawe maze uzabure amahirwe yo kubana n’umugabo wari buzatume witwa Madamme Kanaka.”

Zari

Inama Zari yagiriye abakobwa zakoze benshi ku mutima

Aya magambo yaherekejwe n’ifoto ya Zari ari kumwe na Diamond nyuma y’ibihuha bimaze iminsi bivugwako aba bombi baba bahagaritse umubano wabo nyuma y’uko hasakaye inkuru z’uko Diamond yaciye inyuma Zari agatera inda undi mugore uherutse kwibaruka mu minsi ishize. Gusa Zari we akunze kugaragaza ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umugabo Diamond.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabagema6 years ago
    Ibi nibyo Rwose!Bashiki bacu bumvireho.N'ubwo Zari ari Umu Star kazi,Yubatse Umuryango Nyarwanda.Njye Ndamukunze pe!
  • DIDI 6 years ago
    Nizereko bashiki bacu hari icyo bumvise
  • 6 years ago
    Zari ndakwemeye kabisa uzi utuntu n'utundi wazamuwe n'umungu muto Semmwaga nanubu ukomeje kuzamurwa na nagahungu gatogato kitwa diamond hahah burya equation igeraho ikaba igisubizo
  • ndagushinyitse6 years ago
    zari we ndagusetse kuko niba ubona ako gasore gasambana nkisazi ngo urakubakiraho ngo ntago kazagutera sida urashimishije inama watangaga ni nziza gusa nturi mu mwanya mwiza wo kuyitanga
  • Beatrice mukamperegwa 6 years ago
    Nukuri ibyo zali avuze kunda umusore ntacyo umuca keretse urukundo





Inyarwanda BACKGROUND