RFL
Kigali

USA: Umuraperi Shizzo yasohoye indirimbo ‘Run Diaspora’ yumvikanamo amazina nka The Ben, Meddy, LickLick n'abandi-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/11/2017 10:12
7


Umuraperi Shizzo ukorera umuziki muri Amerika yasohoye indirimbo nshya ‘Run Diaspora’ yumvikanamo amazina y’ibyamamare nyaRwanda nka Meddy, The Ben, LickLick ndetse na bamwe mu bantu bazwi muri showbiz nka Patycope na KJohn.



Umuraperi Shizzo akomeje kugenda yerekana ko ashoboye kandi afite umurava n’ubwitange mu muziki we dore ko amaze iminsi ashyira hanze indirimbo nyinshi zitandukanye. Shizzo yamaze gusohora indirimbo ye nshya yise Run Diaspora bishatse kuvuga ‘Umukuru wa Diaspora' aho ashimangira ko ari we uyoboye umuziki mu bahanzi nyarwanda bakorera umuziki hanze y'u Rwanda. Yanatangaje ko nta kwezi kuzongera gushira adashyize hanze indirimbp nshya. 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RUN DISPORA' YA SHIZZO

Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya New school rap. Hagati mu gitero Shizzo avuga ko hari benshi bamubwiye ko nadakorana indirimbo na Meddy cyangwa The Ben ntaho azigera agera mu muziki, gusa we bikaba bitaramuciye intege. Yumvikana aririmba aya magambo: "Nyuma y’Intashyo aho wankuye na TBH, Nakoze KOD abapaparazi bavuga menshi, bamwe bati ntina featuringa Meddy cyagwa Ben, nta na rimwe nzigera nkinwa muri Top ten. Such critics never kill me, it made me stronger, had to get it on my own, Couldn't wait any longer"

Shizzo

Umuraperi Shizzo ukorera umuziki muri Amerika

Nanone Shizzo agaruka ku buryo showbizz nyarwanda igora abahanzi bazamukira mu mahanga cyane cyane. Shizzo yibanze kuri Patycope na KJohn bazwiho gufasha no gusangiza imiziki nyarwanda ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko agitangira umuziki, banze kumufasha ariko ntibyamuca intege. Yagize ati:  "IbukaBugoyiwood itarajya mu mishinga ntanipinda ndiho ryo ku recording, Patycope na Kjohn baranze kumpromotinga ,I never gave up nakomeje gu trying (kugerageza)"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RUN DISPORA' YA SHIZZO

Shizzo yadutangarije ko intego y’iyi ndirimbo ye ari ukwibuka byinshi mu byamugoye mu muziki we, cyane iyo arebye aho yahereye n’aho ageze akaba abona byinshi amaze kugeraho kandi agakangurira abahanzi bagitangira umuziki ko batazigera bacika intege. Twabibutsa ko Shizzo aherutse kumurika album ye ya kabiri yise Run Diaspora mu gitaramo yakoze kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 kibera ahitwa Indianapolis.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RUN DISPORA' YA SHIZZO


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric Maniraguha 6 years ago
    Arashoboye
  • Patrick H6 years ago
    Nice rapping ,naterimbere ariko ubutaha azavuge kubidufiteye akamaro nkabanyarwnda muri rusange: murKoze
  • Emery Aime 6 years ago
    Patykope na kalisa nibisambo mumuzik bananiza benshi. Courage cyane
  • Patient pro6 years ago
    This sht go hard my boy, prove em wrong
  • Mutabazi carter II 6 years ago
    Sounds like a younger P fla babwizukuri kapo , icyuzaba ntaho kijya
  • Eric maniraguha6 years ago
    Emery aime nabo erega bagomba gukuramo akantu, keretse utazi isari yikigali capital. Icyo nabwira shizzo nuko yakomeza gukora cyane akigarurira imintuma yabanyarwanda. Ba paparazz ntibakamuce intege
  • Twista Tman6 years ago
    Ashaka hit nanone c kavuyo niwe mwami wa rap diaspora shizzo aracyari umwana muto





Inyarwanda BACKGROUND