RFL
Kigali

Bishop Rugagi avuga ko niba akoresha imbaraga mpahano agakiza indwara zananiranye akwiye kubishimirwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2017 19:42
3


Bishop Rugagi Innocent umushumba mukuru w’itorero Redeemed Gospel church mu Rwanda umaze kwamamaza kubera gukora ibitangaza akora, yagize icyo abwira abantu batavuga rumwe ku bitangaza akora.



Bishop Rugagi uherutse gutangaza ko agiye kujya azura abantu bapfuye, ni umwe mu bapasiteri ba hano mu Rwanda bakora ibitangaza. Ibyo kuzura abapfuye, yabitangaje nyuma y’iminsi micye atangije televiziyo yise TV7. Bishop Rugagi ubwe atangaza ko hari abantu banyuranye yasengeye bagakira indwara zananiye abaganga bo mu bitaro bikomeye mu Rwanda nka CHUK, ibitaro by’i Kanombe ndetse o ku bitaro bytiriwe Umwami Faisal. Abo yasengeye bagakira ngo babaga barwaye Cancer, SIDA n’izindi.

Hari abavuga ko Bishop Rugagi akoreshwa n’imbaraga za satani!

Nubwo Bishop Rugagi akora ibitangaza, hari abantu batemera ko akoreshwa n’Imana mu gukora ibi bitangaza ahubwo bo bagatangaza ko akoreshwa n’imbaraga za satani. Hari n'abavuga ko abantu batanga ubuhamya bavuga ko bakize, ko mu by'ukuri baba batakize ahubwo ko byaba ari itekinika baba bakoze. Bishop Rugagi we avuga ko kuba hari abantu batemera ko akoreshwa n’Imana mu gukora ibitangaza ngo ntabwo byaba bimutunguye na cyane ko Yesu Kristo nawe hari abamupingaga bakavuga ko akoreshwa na satani kandi yari Umwana w’Imana.

Ku bijyanye n’amakuru avuga ko Bishop Rugagi yaba akoreshwa ibitangaza n’imbaraga z’umwijima yahashye muri Nigeria no muri Uganda, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru tariki 11 Ugushyingo 2017, yarabinyomoje atangaza ko mu buzima bwe atari yajya muri Nigeria ndetse ngo nta n’ubwo arasaba VISA ijya muri icyo gihugu. Muri Uganda naho ngo nta bantu baho aziranye nabo kereka  ngo abo bahurira gusa ku mbuga nkoranyambaga. Yunzemo ko bidashoboka ko yaba akoreshwa na satani, nyuma ngo ajye kumurwanya yirukana abadayimoni mu bantu.

Bishop Rugagi avuga ko abaye akoreshwa n’imbaraga yakuye ahandi, agakiza abanyarwanda indwara zananiranye, ngo yakabaye abishimirwa

Bishop Rugagi Innocent uhamya ko ibitangaza akora abikoreshwa n’Imana, yakomeje atangaza ko abaye afite izindi mbaraga zimukoresha, ngo yakabaye abishimirwa bitewe n’uko yaba asengera abantu akabakiza indwara ziba zarananiye abaganga. Yakomeje avuga ko bya ari umugisha ukomeye abonye imbaraga zikiza indwara zinyuranye. Ati: "Ngize uwo mugisha wo kubona izo mbaraga abantu bagakira, byaba ari inyungu, naba ngize uruhare rukomeye rwo gutuma abanyarwanda bakira.” Bishop Rugagi ati 'Nakabaye mbishimirwa":

Ahubwo ibyo ng'ibyo bakagombye kubinshimira bakavuga ngo uriya mugabo yagiye gushaka imiti ahandi kugira ngo akize abanyarwanda reka tumushimire. Yitangiye abanyarwanda kugira ngo babone umuti ubakiza Cancer, Diyabete n’ibindi byinshi. Naritanze kubw’abanyarwanda, aho ngaho nakagombye kuba ndimo gushimirwa narahawe ibikombe byinshi kuko nagiye gushaka imiti ahandi kugira ngo abanyarwanda bacu bakire. Bishop Rugagi

Bishop Rugagi arasaba ibimenyetso abavuga ko akoreshwa n’imbaraga z’ikuzimu, yagize ati:

Umuntu iyo akubwiye ngo ufite imbaraga z’ikuzimu ushatse wamufata akaguha ibimenyetso, ntabwo wambwira ko mfite imbaraga z’ikuzimu tutarigeze tuhahurira. Ni ukuvuga ngo dufite uko twahahuriye, dufite uko twahawe amasezerano hamwe.

Mu kibazo yabajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com kijyanye no kuba ngo agiye kujya azura abapfuye nyuma yo gutangiza televiziyo y'ibitangaza yise TV7,Bishop Rugagi yavuze ko Yesu yatanze imbaraga ku bamwizera bose ko bazakora ibitangaza bitandukanye birimo gukiza indwara, kuzura abapfuye n'ibindi bitandukanye. Bishop Rugagi nawe avuga ko izo mbaraga yazihawe, bityo akaba yiteguye no kuzura abapfuye kabone nubwo kugeza uyu munsi nta muntu n'umwe wapfuye baramuzanira ngo amusengere, abe yazuka cyangwa se yange kuzuka

Ku bijyanye no kuba bivugwa ko Bishop Rugagi azajya ajya mu bitaro akinjira ahaba hari imirambo y'abarwayi bapfuye akazura abari bapfuye, yavuze ko Imana nibimusaba azajyayo. Yavuze kandi ko usibye kuzura abapfuye, hari benshi yasengeye bagakira mu gihe baba baje barwaye indwara zananiye abaganga zirimo cancer, SIDA n'izindi. Yunzemo ko kugeza ubu nta muntu n'umwe arazura, yagize ati: 

Kugeza uyu munsi ntibaranzanira uwapfuye ngo musengere yange kuzuka cyangwa se azuke ahagarare, icyakora barahari abo baterura bakaza bameze nk’abapfuye Imana ikongera ikabasubiza mu buzima bwabo. Imana yabikora kimwe nuko itabikora. Musengeye akazuka icyubahiro ni icy’Imana. Atanazutse kandi ntabwo arinjye wamwishe.

Bishop Rugagi ubwo yaganiraga n'abanyamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Apotre Abraham Bizimana 6 years ago
    Abantu nibareke gusebya umukozi w Imana Bishop Rugagi njyewe Nemerako akoreshwa n Imana ibitangaza kandi mbigenzuye kenshi gashoboka ikibazo dufite ibibyose bituruka kwishyari afitiwe nabagenzi bacu mushumba komerezaho Imana yehova igukomereze amaboko wirengagize ibyuvugwa byose songa mbere watu wataenderea kusema arakini mungu atasaidia vision yako ndifuzako utazongera gusubizanya abashumba cg ukuvugawese ahubwo komeza gukora cyane ibikorwa Imana izagukoresha nibyo izagurera bizakomeza kwivugira
  • Mimi6 years ago
    Nizere kop atari wowe koko Abraham wanditse ahubwo ari uwiyitiriye izina ryawe. Kuko wowe ibyo wakwemeza ubu byose abanyarwanda cyane cyane abanyamatorero babicyeanga. Naho rero Rugagi, na bibiliya ivuga ko satani yabasha no kumanura umuriro mu ijuru. Which means na satani afite imbaraga na bibiliya yemera. Ibitangaza bikoreka byose rero i ama very sorry to tell you this, siko biba bivuye ku Mana. Uzabaze ibyo abakonikoni ba farawo bakoraga. nabyo byabaga ari hatari. Imana niyo izaducira urubanza twese. Kuva ku mana cg kwa shitani wowe urabizi, roho yako témoin
  • Teta6 years ago
    Tuyoborwe n'umwuka wera nibwo tuzitwa abana b'Imana kdi tumenye ijambo ry'Imana. Mariko 13:22 kuko hazaduka abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bakora ibimenyetso n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.kuko hazaduka abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bakora ibimenyetso n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.





Inyarwanda BACKGROUND