Tour du Rwanda 2017 kuri uyu wa Gatatu yari imaze iminsi ine (4) itangiye ariko hakaba hakinwaga agace kayo ka gatatu, urugendo rwa Rubavu-Nyanza rwegukanwe na Areruya Joseph akoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 25 ku ntera ya kilometero 97.1 (97.1 Km).
Areruya Joseph wari wabaye uwa 10 mu rugendo rwa Nyanza-Rubavu yakoresheje ibihe (2h23’25”) , anganya n’abakinnyi 32 bamuje hafi bashaka gutanguranwa ku murongo (Sprint).
Muri uku kuza begeranye cyane bakanganya ibihe, byatumye uyu musore ukinira Team Dimension Data for Qhubeka atabasha kwambara umwenda w’umuhondo kuko Simon Pelaud wari wawurayemo banganyije ibihe kuko yaje ku mwanya wa kane (4).
Nyuma yo gutwara aka gace, Areruya Joseph yabwiye abanyamakuru ko icyabayeho ari uko abakinnyi be bakinana muri Team Dimension Data bamufashije guhangana n’andi makipe bityo arangiza ayoboye. Yagize ati
Ntabwo byari byoroshye kumva ko narangiza ndi uwa mbere bitewe n’uburyo ejo twatsinzwe bikomeye. Gusa njye n’ikipe yanjye twafatanyije mbigeraho. Ntabwo navuga ko ubu bigikomeye kuko urugendo tuzakora ejo tuva i Musanze tujya i Nyamata tuzakora cyane kugira ngo uyu munota Simon aturusha turebe ko twawukuramo kandi birashoboka”.
Areruya Joseph asesekara i Musanze
Nyuma yo kuba yagumanye umwenda w’umuhondo “Yellow Jersey” yavuze ko bimushimishije cyane kuko kuba ari guhatana n’abakinnyi bamurusha ahazamuka (Climbing) bityo ko icyo agiye gukora ari ukureba uko yagumana umunota umwe afite imbere y’abandi. Yagize ati
Biba bishimishije kuko gutwara umwenda w’umuhondo ukaba wawugumana ku munsi ukurikira. Ubu mba mpatana n’abantu bandusha kuzamuka kandi nanjye ndabizi. Gusa kuri ubu mu bice bikurikira nzareba uko nakomeza kurwana ku munota nibikiye mu muhanda wa Nyanza-Rubavu”.
Muri uru rugendo, Avila Vanegas Edwin ukinira ikipe ya ILLUMINATE niwe waje ku mwaya wa kabiri, Pelaud Simon ucyambaye umwenda w’umuhondo yaje ku mwanya wa kane, Eyob Metkel 5, Tuyishimire Ephraim 11, Uwizeye Jean Claude 14, Kangangi Suleiman 17, Byukusenge Patrick 21, Ndayisenga Valens 22, Gasore Hategeka 24, Munyaneza Didier 26, Nsengimana Jean Bosco 27, Mugisha Samuel 28, Eric Nduwayo 29, Hakiruwizeye Samuel 33.
Ku rutonde rusange, Simon Pelaud aracyari imbere kuko amaze gukoresha amasaha 10h13’47”, Areruya Joseph amuri inyuma kuko we amaze gukoresha 10h14’47”.
Mu gutanga ibihembo, Areruya Joseph nyuma yo gutwara agace ka Rubavu-Musanze, yahembwe nk’umukinnyi w’umunyarwanda witwaye neza ndetse nk’umunyarwanda wari uhagaze neza muri aka gace.
Edward Greene yabaye umukinnyi wazamutse neza agasozi ka Sashwara kari gafite amanota. Edward kandi ni nawe wari watawaye udusozi twa Nyanza-Rubavu. Stephan de Bod yahembwe nk’umukinnyi wagaragaje guhatana cyane.
Abakinnyi bagomba guhaguruka i Musanze kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamata mu Bugesera ku ntera ya kilometero 121 mbere y'uko bazahava ku munsi ukurikira bagana i Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.1.
Bazava i Rwamagana kuwa 18 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamirambo ku ntera ya kilometero 86.3 bityo ku Cyumweru bazasoze bazenguruka umujyi wa Kigali aho bazakora intera ya kilometero 120 hanamenyekana uzatwara isiganwa muri rusange.
Bahatanira kugera ku murongo (Sprint)
Areruya Joseph yahembwe nk'umunyarwanda witwaye neza
Areruya Joseph yahembwe nk'umunyafurika witwaye neza kuva i Rubavu agana i Musanze
SKOL Rwanda niyo ihemba umukinnyi uba watwaye agace
Areruya Joseph afuhereza "Champagne" ya SKOL MALT
Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Dimension Data
Mukamira
Kuva Mukamira ugana i Muhanga ni km 86
Abafana i Busogo
Sashwara bari bategereje aba bakinnyi
Gukata ikoni biba bimeze gutya
Ibere rya Bigogwe
NH umushyushyarugamba wa SKOL niwe uba ukurikiye abakinnyi
Diaro ukina filimi Umubyeyi wa Hakiruwizeye Samuel
Mbere yuko abakinnyi bahaguruka i Rubavu
AMAFOTO: SAaddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO