RFL
Kigali

Agahinda k’umubyeyi ukeneye ubufasha bwo kuvuza umwana we bitarenze iminsi 20 cyangwa agapfa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/11/2017 19:45
1


Mukangemanyi Chantal ni umubyeyi w’umwana w’amezi 5 n’iminsi 10 witwa Abayisenga Nishimirwe Pierra, yabwiwe ko umwana we afite ikibazo gikomeye cy’umutima ndetse ko niyuzuza amezi 6 atarabagwa azapfa. Uyu mwana agomba kuvurizwa mu buhinde bikaba bisaba nibura miliyoni 10 kandi ababyeyi be bakaba nta bushobozi bafite.



Mukamugemanyi Chantal na Nsengumuremyi Jean Paul bashakanye muri 2016 muri Nyakanga, bakiranye ibyishimo umwana w’umukobwa Imana yari ibageneye ku itariki 05/06/2017 bamwita Nishimirwe Abayisenga Pierra. Nk’uko Chantal abivuga, uyu mwana yakomezaga kuniha, gukorora, guhumeka nabi ndetse no kubira icyokere. Abandi babyeyi bamubwiraga ko ibyo kuniha biba ku mpinja zose kuko ziba zitaramenyera mu mugongo gusa ngo umwana we byarakomeje no mu gihe atakiri uruhinja. Yaje kugira amakenga ajyana umwana kwa muganga, bamubwira ko umwana atari ukuniha ahubwo afite ibibazo mu buhumekero.

Pierra

Chantal yasutse amarira menshi cyane akimanya kumenya ko umwana we ari hagati y'urupfu n'ubuzima

Yatangiye kumuvuriza ku bitaro bya Police Kacyiru, ibi bitaro bimwohereza i Kanombe, nabo bamwohereza ku bitaro by’umwami Fayisali ariho umuganga yanamubwiye ko umwana we nta bufasha yabona mu Rwanda kuko afite ikibazo gikomeye cy’umutima (Cyanotic congenital heart disease) agomba kubagwa mu Buhinde atari yuzuza amezi 6 cyangwa se bitashoboka umwana agapfa. Chantal yagize ati “Nkimara kumenya ikibazo afite ndetse ko azapfa natabagwa mbere y’uko yuzuza amezi 6, nararize ndapfa kuko azayuzuza kuri 5 ariko ubu sinkirira cyane abantu bambaye hafi bangarurira ikizere ko umwana azabaho. Nta kintu mu buzima cyaba cyarampangayikishije nko gutekereza ko umwana wanjye ashobora gupfa”

Pierra

Pierra arabura iminsi 20 gusa ngo ibyo gutabara ubuzima bwe bibe bitagishobokeye abaganga

Tugera aho uyu muryango utuye mu Kiyovu bita icy’abakene, uyu mwana yasekaga ariko akabivanga no kurira ubona aniha nk’ufite umwuka mucye ariko agakomeza gusaragurika by’abana. Chantal nta kazi agira naho umugabo we ni umushoferi wa Taxi voiture. Babayeho ubuzima buciriritse ariko nk’uko abaganga bo mu Buhinde babibamenyesheje, ngo bazakenera nibura ibihumbi 10 kugeza kuri 11 by’amadolari, ni angana na miliyoni zigera ku 10 z’amanyarwanda, Chantal avuga ko aka kanya we n’umugabo we babasha kubona ibihumbi 200 byonyine by’amanyarwanda, ni ukuvuga amadolari 230 gusa. Uyu muryango urahangayitse cyane ku bw’umwana wabo w’imfura ndetse bifuza gusaba buri muntu wese ufite umutima w’impuhwe kuba yabafasha mu bushobozi ubwo ari bwo bwose bakabasha kuvuza uyu mwana bigishoboka.

Pierra

Pierra yavukanye indwara y'umutima yitwa Cyanotic congenital heart disease kandi ngo birenze amezi 6 atarabagwa byamuviramo kuhasiga ubuzima

Uramutse ufite umutima w’impuhwe kandi ukaba hari icyo waha uyu muryango uko cyaba kingana kose, ushobora kuboherereza kuri Mobile money cyangwa Tigo Cash kuri nimero za Chantal 0783553025 na 0728553024 cyangwa se iza Jean Paul 0788858141 na 0728858141. Uretse ubu buryo kandi, ushobora ko gukoresha konti 9399 yo muri COOPEDU cyangwa ukabahamagara mukavugana ukabafasha mu bundi buryo, ukaba ugize uruhare mu kurokora ubuzima bw’uyu muziranenge.

Gusangiza iyi nkuru inshuti n’abavandimwe nabyo ni ugufasha uyu muryango uhangayikiye umwana wabo. Tubibutse ko ubu Pierra abura iminsi 20 gusa ngo yuzuze amezi 6, ntutindiganye gukora icyo umutima wawe ukubwira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kk6 years ago
    Uzamutware kwa bishop rugagi innocent amusengere azakira





Inyarwanda BACKGROUND