RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Uwitonze Sarah yitabiriye irushanwa nyafurika rya ba Rwiyemezamirimo bato

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/11/2017 13:07
0


Mu irushanwa ngarukamwaka rya ba Rwiyemezamirimo ritegurwa na chaine ya Televisiyo Kwese,Inc. y’ikigo Econet Media, ku nshuro yaryo ya mbere hagaragayemo umunyarwandakazi.



Umunyarwandaakazi wagaragaye muri iri rushanwa nyafurika rya ba Rwiyemezamirimo bato yitwa Uwitonze Sarah, akaba yaratoranyijwe biturutse ku kigo cy’ubucuruzi bwo kuri Interenet yatangie gishingiye ku kugura no kugurisha kizwi nk’agakiriro.Kanda HANO umenye byinshi kuri icyo kigo cye cy'ubucuruzi. 

Nyuma yo kugaragazwa no gutoranya imishinga ifitiye benshi akamaro, Uwitonze Sarah yatoranyiwe mu bagore 6 bahatanira igihembo cy’amafaranga 100,000$ ku mugabane wa Afurika k’uwo ari we wese uzahiga abandi. Kugeza ubu iri rushanwa rigeze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma aho Uwitonze Sarah asaba abanyarwanda kumuha amahirwe bakamutora kugira ngo abashe kujya mu bashobora kwegukana igihembo.

Gutora bisaba kujya ku rubuga win.kwese.com ubundi ugahitamo video ye ukayitangaza (share) kuri Facebook na Twitter ukaba uramutoye kandi ushobora kumutora inshuro zishoboka zose mu gihe kingana n'ibyumweru 2 byo gutora. Gutora bizarangira tariki 30/11/2017.

Uwitonze Sarah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND