RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara ya Diabetes: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/11/2017 11:47
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 46 mu byumweru bigize umwaka, tariki 14 Ugushyingo ukaba ari umunsi wa 318 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 47 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1770: James Bruce yavumbuye umugezi yise ko ari isoko y’uruzi rwa Nil.

1889: Umunyamakurukazi Nellie Bly bitaga kandi Elizabeth Cochrane yatangiye urugendo yari yariyemeje rwo kuzenguruka isi mu gihe kitarenze iminsi 80, maze aza kurusoza mu minsi 72 azengurutse isi yose.

1922: Radiyo y’ibiro ntangazamakuru bw’ubwongereza (BBC) yatangiye gukora mu Bwongereza.

1952: Bwa mbere mu gihugu cy’ubwongereza, urutonde rw’indirimbo zikunzwe ruzwi nka UK Singles Chart rwatangiye gusohoka rukorwa n’ikinyamakuru New Musical Express.

1990: Nyuma y’uko ubudage bwiyunze, Repubulika yunze ubumwe y’ubudage yasinye amasezerano na Pologne yemeza umurongo wa Oder–Neisse nk’umupaka hagati y’ibyo bihugu.

2008: Inama ya mbere y’ubukungu ihuza ibihugu 20 bya mbere bikomeye ku isi yafunguwe ku mugaragaro mu mujyi wa Washington D.C. muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

2010: Ku myaka 23 y’amavuko, umudage Sebastian Vettel yatwaye igikombe cy’amasiganwa y’imodoka azwi nka Formula One aca agahigo k’umuntu wa mbere ukiri muto utwaye iki gikombe mu mateka y’uyu mukino.

Abantu bavutse uyu munsi:

1719: Leopold Mozart, umuhanga mu muziki w’umunya Autriche, akaba yarakoze ubuvumbuzi bunyuranye mu muziki nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1787.

1740: Johann van Beethoven, umuririmbyi w’umudage akaba yarakoze ubuvumbuzi mu muziki ukoreshwa muri iki gihe, nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1792.

1765Robert Fulton, umukanishi akba n’umuvumbuzi w’umunyamerika akaba yaravumbuye ubwato buhabwa ingufu no gucanwamo (steamboat) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1815.

1896: Mamie Eisenhower, umugore wa perezida Dwight D. Eisenhower (perezida wa 36 wa Leta zunze ubumwe za Amerika) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1979.

1922: Boutros Boutros-Ghali, umunyamisiri wabaye umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye wa 6 nibwo yavutse.

1945: Stella Obasanjo, umugore wa Olusegun Obasanjo (perezida wa 11 wa Nigeria) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2005.

1954: Condoleezza Rice, umunyapolitikikazi w’umunyamerika, akaba yarabaye umunyamabanga wa Leta, wa Leta zunze ubumwe za Amerika wa 66 nibwo yavutse.

1970: David Wesley, umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1972Josh Duhamel, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Dana Snyder, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1716: Gottfried Leibniz, umufilozofe, akaba n’umuhanga mu mibare w’umudage wakoze imirimo inyuranye mu mibare ikoreshwa mu isi ya none yaratabarutse ku myaka 70 y’amavuko.

1989: Jimmy Murphy, wigeze kuba umutoza wungirije w’ikipe ya Man-U yitabye Imana ku myaka 79 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara ya Diabetes ku isi (World Diabetes Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND