RFL
Kigali

Muchoma yashyize hanze amashusho y’indirimbo aherutse gukorana na Danny Nanone ndetse na Aime Bluestone–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2017 18:56
1


Nizeyimana Didier ukunze no kwitwa Muchoma, umunyarwanda unazwi nk’umuririmbyi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akunda gukoresha izina rya Muchoma yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17. Uyu musore wageze mu Rwanda mu minsi ishize kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yahakoreye.



Nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi (Muchoma) amaze mu Rwanda yamaze gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda aribo Danny Nanone ndetse na Aime Bluestone, indirimbo aba bose bakoranye bakaba bayise ‘My Love’. Iyi ndirimbo ya Muchoma bamaze gusubiramo, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pastor P mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Fayzo.

MuchomaMuchoma uri kubarizwa mu Rwanda

Uyu musore uhamya ko mu gihe gito azamara mu Rwanda hari imishinga myinshi ari gutekereza gukoraho yabwiye Inyarwanda.com nyuma y’iyi ndirimbo ndetse  n’amashusho agiye gutangira gukora gukora no kuyindi mishinga afite muri iyi minsi ya vuba cyane ko mu mpera z’uyu mwaka azaba yamaze gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA MUCHOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Papi6 years ago
    Mucoma , uratwemeje Kabisa! nuko nuko Mwana wacu Courage Kabisa, komereza aho!





Inyarwanda BACKGROUND