RFL
Kigali

‘Afurika yahangana n’ibibazo ifite, ibihugu bishyize hamwe’-Perezida Kagame

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:13/11/2017 18:53
0


Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yabwiye abitabiriye ihuriro mpuzamahanga ryiga ku mahoro n’umutekano ko iterambere ryagerwaho muri Afurika ibihugu bishyize hamwe mu guhangana n’ibibazo uyu mugabane ufite. Ibi yabivugiye i Dakar muri Senegal aharimo kubera ihuriro mpuzamahanga ryiga ku mahoro n’umutekano



Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iri huriro kuri uyu wa mbere Tariki 13 Ugushyingo, 2017, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo Afurika ifite birimo intambara byiyongera bitewe n’uko ibihugu biba byananiwe gushyira hamwe ngo bikorane bihereye ku bushobozi buke buhari. Yagize ati’

Umutekano muke uri ukwinshi uhereye ku bikorwa by’itarabwoba, abimukira (birwa bahunga), politiki y’amacakubiri ndetse no kunanirwa guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Ariko, ikibazo cyose cyaba gihari, twashobora kukikura imbere neza, dushyize hamwe.

Umukuru w’igihugu, yongeyeho ko ibi bivuze kwihuriza hamwe nk’abanyafurika. Maze avuga ko igihe abanyafurika bakwikoreza ibibazo byabo abandi akaba aribo babyitirirwa bakanagena uko bikemurwa, icyo gihe ntawundi wanengwa ibisubizo bije bidatanze umusaruro ukwiye. Inkingi mwamba yatuma ibi bigerwa ngo ni ukuvugurura imikorere ya Afurika Yunze ubumwe ikabasha kwigira bidakuyeho ko ikorana n’abandi bafatanyabikorwa.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Senegal Macky Sall batanga ikiganiro

Ihuriro mpuzamahanga ryiga ku mahoro n’umutekano ko iterambere ririmo kuba ku nshuro yaryo ya kane, ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahagarariye umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi, Umuryango w’Abibumbye, imiryango itari iya Leta n’abafite aho bahuriye n’uburezi.

 

 

 Photo credits: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND