RFL
Kigali

Davido yatsinze Wizkid muri MTV EMA nk’umunyafurika wakoze neza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/11/2017 14:08
0


Umuhanzi w’icyamamare ukora injyana ya pop ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Davido yatsinze Wizkid n’abandi batandukanye yegukana ibihembo bya MTV Europe Music Awards nk’uwa mbere mucyiciro cy’abanyafurika.



Bamwe mu bari bahatanye na Davido muri iri rushanwa harimo Wizkid, Babes Wedumo, C4 Pedro, Nyashinki na Nasty. Ibi birori byabereye ahitwa SSE Arena muri Wembley mu mugi w’I London mu Bwongereza ku cyumweru Tariki 12 Ugushyingo, 2017.

Davido agitanganzwa nk’uwatsinze iri rushanwa, MTV Base Africa yahise ishyira ifoto ye Davido ku rukuta rwayo rwa Twitter  igaragaza uwatsinze ndetse inavuga ko imwishimiye cyane.

Hashize iminota 25’ Davido nawe yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Twitter ya foto igaragaza ko yatsinze iryo rushanwa, ashimira abantu bose ariko by’umwihariko agaragaza ko ibyo agezeho abikesha Mama we umubyara.

Nyuma y’indirimbo “IF” na “FALL” zanamuhesheje ibi bihembo, kuri uyu wa 5 yashyize hanze indi ndirimbo nshyashya yise “FIA”

KANDA AHA UREBE INDIRIMBO 'FIA' DAVIDO AHERUTSE GUSOHORA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND