Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017 nibwo mu mujyi wa Lagos ho muri Nigeria hatangiwe ibihembo bya Afrima Awards 2017, aha umunyarwandakazi Neza ukorera muzika ye muri Nigeria nubwo aba muri Canada akaba yegukanyemo igihembo mu cyiciro cya ‘Most Influantial African Artist’.
Mu muziki we, Neza amaze gukorana n’abarimu bakomeye mu majwi barimo Melanie Fiona na Falconer Abraham bagiye bamufasha cyane mu kumuha inama zimufasha mu muziki. Mu mujyi wa Toronto aho aba, Neza ubu akorana n’abatunganya indirimbo bazwi barimo abitwa Emerson Brooks, Mark James, Nyasha, Snaz, na Tronz.
Iyo hagize umubaza ku ijwi rye, Neza avuga ko ari umwimerere we. Benshi mu bagiye bamubaza umuhanzi yumva baririmba kimwe, wenda akomoraho ijwi n’imiririmbire, Neza asubizanya icyizere cyinshi ati “Nta n’umwe”!
Neza umunyarwandakazi umaze kwamamara muri muzika nya Afurika
Neza avuga ko amateka ye n’ubuzima yanyuzemo ari bwo akomoraho inganzo, ko yumva ko ejo hashize he hamutera imbaraga zo gukora cyane ngo yereke Isi ko “bishoboka ko umuntu yahindura inzozi impamo”.
Neza yabashije kuririmbaku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Kardinal Offishall, mu gitaramo cyaririmbwemo n’umuhanzi ukomeye w’Umufaransa witwa Kaysha. Mu 2012, Neza yahawe igihembo cya “Best Female Artist”, mu marushanwa ya African Entertainment Awards yabereye muri Canada.
REBA HANO URUTONDE RW’ABATWAYE IBIHEMBO:
Best male artiste in Central Africa – Locko
Best female artiste in Central Africa – Montess
Best male artiste in Northern Africa – Shefi
Best female artiste in Northern Africa – Ibitssam Tiskat
Best male artiste in South Africa – Emtee
Best female artiste in South Africa – Thandiswa
Most influential African artiste – Neza
African fan favourite – The Dogg
Best African collaboration – Ali Beka
Best artiste in African jazz – Nduduzo Makhatini
Best artiste/group in African rock – Gilad Millo
Best in contemporary African RnB & soul – Eli Keba
Best Artiste in contemporary song – Wande Coal (Iskaba)
Best artiste in African raggae/dancehall – 2baba
Best artiste in African traditional – Halmelmal Abate
Best African hip-hop – Ycee
Best artiste in African pop – Tofaan
Best female artist in inspirational – Asike
Best male artiste in inspirational- Gilad
Video of the year – Orezi (Cooking Pot)
African legend award – Salif Keita and Oliver ‘Tutu’ Mtukudzi
Songwriter of the year – Simi
Best African group – Toofan
African discovery of the year – Shyfan
Producer of the year – DJ Cublon
Album of the year – Eddy Kenzo
Song of the year – Wizkid
Artiste of the year – Wizkid
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA NEZA YISE 'SLAY MAMA'
TANGA IGITECYEREZO