Kuri iki Cyumweru tariki 12/11/2017 ni bwo umuhanzi Billy Jakes yamurikaga album ye nshya Umunyamateka mu gitaramo yatumiyemo umuhanzikazi w’icyamamare witwa Zaza wo muri Afrika y’Epfo.
Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo byari 20,000Frw muri VVIP, 10,000Frw muri VIP na 5000Frw mu myanya isanzwe. Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buke dore ko kitabiriwe n’abantu batagera kuri 400 mu gihe Serena Hotel yari yateguwemo intebe zigera hafi ku 1000.
Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu bake biganjemo abanyamuziki ni ukuvuga abahanzi, aba worship leaders, aba producers, abacuranzi n’abandi bafite aho bahurira cyane n’umuziki basobanukiwe neza ubuhanga bwa Zaza n’uburyohe bw’indirimbo ze. Muri iki gitaramo Billy Jakes yafatanyije na Zaza, Brian Blessed, Ben&Chance na Tonzi wishimiwe cyane mu ndirimbo ye ‘Humura’.
Billy Jakes mu gitaramo yamurikiyemo album Umunyamateka
Abagiriwe umugisha wo kuboneka muri iki gitaramo cyiswe Umunyamateka Live concert, bagize ibihe byiza cyane basabana n’Imana binyuze mu ndirimbo z’abaririmbyi baririmbye muri iki gitaramo. Billy yageze kuri stage, agaragarizwa urukundo n'abakunzi b'umuziki we, nawe ntiyabatenguha, mu muziki mwiza wa Live abaririmbira indirimbo ze zinyuranye biba akarusho ageze ku ndirimbo ye Haleluya dore ko abantu bose bahise bahaguruka bagafatanya bawe guhimbaza Imana.
Zaza Mokhethi wamamaye nka Zaza ni we wasoje igitaramo yakirwa kuri stage hafi isaa mbiri z'ijoro, abari muri iki gitaramo bamwakirana urugwiro rwinshi. Zaza Mokhethi waturutse muri Afrika y’Epfo akaza mu Rwanda ku butumire bwa Billy Jakes, ubwo yari ageze kuri stage, yakirijwe amashyi menshi n’impundu, ikimenyetso cy’uko bamwishimiye cyane ndetse ko abanyarwanda bamukunda cyane.
Zaza kuri stage i Kigali
Mu mbaraga nyinshi cyane, Zaza Mokhethi yaririmbye indirimbo ze zinyuranye, benshi bakorwaho cyane, biba akarusho ageze ku ndirimbo ye ‘Calvary’ yanditse amateka mu Rwanda dore ko ikoreshwa n’abahanzi n’amakorali yo mu nsengero zitandukanye za hano mu Rwanda. Ubwo Zaza yari amaze kuririmba indirimbo zigera kuri enye, Billy Jakes ari nawe wamutumiye, yakiriye abahanzi n’abaramyi bose bari mu gitaramo cye, baririmbana indirimbo ‘Calvary’ ya Zaza aho buri umwe yahabwaga umwanya muto akaririmba agace kamwe k’iyi ndirimbo.
Bamwe mu bahanzi n’abaririmbyi bari muri iki gitaramo ni; Aline Gahongayire, Tonzi, Brian Blessed, Gaby Irene Kamanzi, Pastor Gaby, Serge Iyamuremye, Yayeli (Kingdom of God Ministries), Diane (True Promises), Israel Mbonyi, Muganwa Assumpta (Satura), Janvier Muhoza, Gikundiro (korali Shalom), Ben&Chance, Elise Bigira (Gisubizo Ministries), Diana Kamugisha n’abandi benshi. Nyuma y’igitaramo Zaza yahise asubira iwabo muri Afrika y’Epfo, ahaguruka mu Rwanda ahagana isaa munani z’ijoro.
Zaza yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere
Gikundiro na Pastor Kaiga bishimiye cyane Zaza
Zaza hamwe na Billy wamutumiye mu Rwanda
Zaza yakoresheje imbaraga nyinshi cyane kuri stage
Banze gucikanwa n'urwibutso rw'iki gitaramo
Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire buke
Tonzi
Billy Jakes yashimiye Imana yabanye nawe
Deo Munyakazi yakirigise inanga muri iki gitaramo
Tonzi na Brian Blessed
REBA HANO CALVARY YA ZAZA IKUNZWE GUKORESHA MU RWANDA
TANGA IGITECYEREZO