RFL
Kigali

BUKAVU: Charly na Nina bahakoreye ibitaramo byitabiriwe n’abafana benshi –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2017 9:00
1


Mu mpera z’icyumweru turangije abahanzikazi Charly na Nina bari bafite ibitaramo bagombaga gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ibitaramo byabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 11-12 Ugushyingo 2017, ibi bitaramo bikaba byitabiriwe n’abafana batari bake



Charly na Nina mbere yo  gukora ibi bitaramo, babanje kwakirwa n’abaturage babatembereje umujyi wa Bukavu. Aba bahanzikazi nyuma yo gutembera Bukavu berekeje kuri Hotel bategereza ibitaramo uko bizagenda. Aba bahanzikazi si ubwa mbere bataramiye muri iki  gihugu, kuko umwaka ushize bahakoreye igitaramo banahuriyemo na Paul umuvandimwe wa Peter[aba bombi bari bagize itsinda rya P-Square ryasenyutse], bagatera benshi bahatuye gukunda umuziki wo mu Rwanda utaramenyekana cyane muri kiriya gihugu kiri mu bifite abahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika.

Charly na Nina bari kwitegura kumurika album yabo ya mbere bise 'Imbaraga' mu gitaramo kizaba tariki ya 1 Ukuboza 2017 muri Camp Kigali. Aha bakazafatanya n’abahanzi bakomeye mu  Rwanda no mu karere barimo na Julianna Kanyomozi, Geosteady ndetse na Big Fizzo umurundi wamamaye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

REBA AMAFOTO:

charly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na NinaCharly na Nina ku rubyiniro i BUKAVU

REBA HANO AGACE GATO UKO BYARI BYIFASHE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    none se abantu benshi barihe ko ntabo mbona abi nibo mwita benshi





Inyarwanda BACKGROUND