Ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera muri Maroc nyuma yo kunganya na Ethiopia 0-0 mu mukino wo kwishyura waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru. U Rwanda rwakijijwe n’ibitego 3-2 abasore batsindiye muri Addis Ababa mu cyumweru gishize.
Icyo gihe wari umukino u Rwanda rwatangiye rwinjizwa igitego ku munota wa 18’ cya Asechalew Birma mbere y'uko Eric Rutanga Alba yishyura ku munota wa 55’ w’umukino. Ikipe ya Ethiopia bita Walias yaje kongeramo ikindi ku munota wa 65’ gitsinzwe na Sanni Abubakher.
Hakizimana Muhadjili winjiye mu kibuga asimbuye yaje kubona igitego ku munota wa 78’ mbere y'uko Biramahire Abeddy ashyiramo igitego cy’intsinzi ku munota wa 80’.
Kuri iki Cyumweru byaje kuba amahire kuko Ethiopia yahize ibitego byo kwishyura irabibura ari nako u Rwanda rwari mu rugo rwabuze igitego cy’abafana mu minota 90’.
Antoine Hey Paul utari afite Bizimana Djihad hagati mu kibuga, yari yitabaje Niyonzima Olivier Sefu wafatanyaga na Yannick Mukunzi. Antoine Hey kandi yari yabanje hanze Nshuti Innocent ahitamo Mico Justin wakoranye neza na Biramahire Abeddy bakagenda bahusha ibitego.
Wari umukino Antoine Hey atari yitaye mu gukoresha abakinnyi bataha izamu baciye ku mpande (Wingers) kuko Biramahire Abeddy na Manishimwe Djabel bakinaga bagaruka hagati bityo bakinjira ari uko u Rwanda rufashe umupira.
Mu gusimbuza Manishimwe Djabel yasimbuwe na Hakizimana Muhadjili weretse abafana ibirori mu buryo bwo gucenga abakinnyi ba Ethiopia bityo abari muri sitade barishima.
Sekamana Maxime yaje kwinjira mu kibuga asimbuye Biramahire mu gihe Ally Niyonzima yasimbuye Mico Justin.
Ku ruhande rwa Ashinafi Bakele utoza Ethiopia yatangiye akuramo Tamene Aschalew wagize ikibazo cy’imvune ahita yinjiza Mantsenot Adane, Mesud Mohammed asimburwa na Selemon Firen naho Samson Tilahun aha umwanya Tediros Bekele.
Nyuma y’umukino, Antoine Hey yavuze ko byaba bigoye ko ikipe yava hanze ikaza igatsinda Amavubi mu rugo mu gihe yaba yaramubonyemo ibitego kandi ko ikigiye gukurikiraho ari ukireba uko yategura ikipe izajya muri CECAFA anaboneraho gutyaza abakinnyi azajyana muri Maroc.
Mu magambo ye yagize ati “Nakunze kubibabwira ko iyo Amavubi ari mu rugo biba bigoye ko ikipe yaza ikadutsinda. Ni ikintu twiyubatsemo kandi byamaze kuboneka ko byakunze. Tugiye kureba uko twakwitegura imikino ya CECAFA, ni imikino izadufasha kwitegura imikino ya CHAN kuko muri gahunda dufite ni uko tuzibanda cyane ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu bahagaze neza”.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakina imbere mu gihugu igomba kwitegura ko tariki 17 Ugushyingo 2017 hagera bakamenya itsinda bazaba barimo mu mikino ya CHAN 2017 izatangira kuva tariki 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.
Abakinnyi ababanje mu kibuga:
Amavubi XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C-1), Eric Rutanga 20, Iradukunda Eric Radou 14, Usengimana Faustin 15, Kayumba Soter 5, Manzi Thierry 4, Yannick Mukunzi 6, Niyonzima Olivier 21, Manishimwe Djabel 2, Biramahire Abeddy 7 na Mico Justin 12.
Walias XI: Tasew Jemal (GK, 12), Getaneh Kebede 9, Dawa Hotessa 19, Aschalew Tamene 15, Saladhin Bargicho 5, Abebaw Butako 4, Henok Adugna 17 , Mulualem Mesfen 16, Mesud Mohammed 3 na Samson Tilahun 8, Sani Abubeker 13.
11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
11 ba Ethioipia babanje mu kibuga
Ni umukino watangiye mu mvura n'imbeho mu bafana
Biramahire Abeddy azamukana umupira mu buryo bugoye
Abakinnyi b'amavubi mu minota ya nyuma
Itike imaze kuboneka
Abakinnyi bashimira abafana
Abakinnyi bateruye Antoine Hey Paul
Abakinnyi bateruye Nzamwita Vincent de Gaule
Antoine Hey Paul intego ye ya mbere yayigezeho
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO