Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya10 Ugushyingo nibwo habaye amarushanwa akomeye yo kwerekana imideli aho abakobwa bari bambaye amakunzu maremare. Icyakora nyuma yo guteranya amanota bagatangaza abahize abandi Iradukunda Elsa ntiyahiriwe kuko ataje mu bambere.
Umukobwa witwa Ugochi Ihezue w’imyaka 21 y’amavuko uhagarariye igihugu cya Nigeria muri aya marushanwa niwe wabashije gutsinda ahigitse bagenzi be 80. Akaba afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 88. Ubusanzwe uyu mukobwa ni umunyamideri ukomeye usanzwe ari n’umuhanga mu kumurika imideri byakubitiraho uburebure bwe bikamworohera kwemeza buri wese waba umuha amanota.
Uyu akaba yakurikiwe na Miss Thailand witwa Patlada Kulphakthanapat wabaye igisonga cya mbere ndetse na Miss Croatia witwa Tea Mlinarić wabaye igisonga cya kabiri mu gihe uhagarariye China witwa Guan Siyu yabaye igisonga cya gatatu. Miss Iradukunda Elsan uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ntiyigeze agaragara mu babashije gutsinda, kikaba igihembo cya kabiri kimunyuze mu myanya y’intoki dore ko no mu bakora neza Sport nabwo atabashije gutsinda.
Uzegukana ikamba rya Miss World 2017, azamenyekana Tariki 18 Ugushyingo 2017.
Miss World 2017, abahatana bamurika imideri
TANGA IGITECYEREZO