RFL
Kigali

Gaby Kamanzi ahangayikishijwe cyane n’umutekamutwe uri gukoresha Facebook, Instagram na Email bye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/11/2017 8:43
0


Nyuma y’abantu banyuranye hano mu Rwanda bagiye batangaza ko bibasiwe n’umutekamutwe wabambuye imbuga nkoranyambaga bari basanzwe bakoresha, Gaby Kamanzi nawe ni umwe mu bagezweho n’uyu mutekamutwe ndetse akaba ahangayitse bikomeye.



Gaby Kamanzi avuga ko hari umuntu atazi uri gukoresha imbuga nkoranyambaga yari asanzwe akoresha nka Facebook, Instagram na Emails bye, akabikoresha mu buryo nyiri ubwite (Gaby Kamanzi) atazi ndetse ngo ntazi nuko byagenze. Uwo mutekamutwe ngo yirirwa abeshya abantu abasaba amafaranga, ibyo byose akabikora mu izina rya Gaby Kamanzi. Gaby Kamanzi yabwiye Inyarwanda ko kugeza ubu atabasha kwinjira kuri konti ze za Facebook, Instagram na Emails bitewe nuwo mutekamutwe uri kuzikoresha. Yavuze ko kandi ko ikibazo cye yanakigejeje muri Polisi. Gaby Kamanzi yagize ati:

Yesu ashimwe benedata nizere ko mumeze neza, nagira ngo mbamenyeshe ko hari umuntu uri gukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye ni ukuvuga Facebook, Instagram na za Emails, uwo muntu sinjye wamuhaye ubwo burenganzira, ubwo murumva ko ari umutekamutwe arimo kugenda abeshya abantu abasaba amafaranga, sinzi n’ibindi arimo kubabwira, ariko mumenye ko atari njyewe, ni uwo muntu ntahaye uburenganzira sinzi n’ukuntu byagenze kugira ngo abashe kubikoresha, nagira ngo mbibamenyeshe, nawe uri kureba iyi video uyoherereze abo ushoboye kwoherereza bose kugira ngo buri muntu wese abimenye, noneho uwo muntu tubashe kumuhagarika, ibyo bintu arimo gukora areke kubikora, murakoze cyane Imana ibahe umugisha.

REBA HANO GABY KAMANZI AVUGA KU MUTEKAMITWE WAMWIBASIYE

Image result for Gaby Kamanzi inyarwanda

Gaby Kamanzi yagezweho n'uyu mutekamitwe

Gaby Kamanzi yibasiwe n’uyu mutekamitwe nyuma y’aho umuhanzi Patient Bizimana nawe aherutse gutangariza Inyarwanda ko nawe yambuwe Facebook ye ubu ikaba ikoreshwa n’umutekamutwe. Abandi bo mu muziki wa Gospel bagezweho n’uyu mutekamitwe ni Tonzi na Aline Gahongayire aho yabandikiye abatumira mu Bwongereza, nyuma bakaza kumenya ko uwabatumiye ari umutekamitwe wibasiye benshi mu banyarwanda barimo n'ibyamamare. Mu bo uyu mutekamutwe amaze kwibasira twavugamo abazwi mu muziki usanzwe barimo: Muyoboke Alex,Bruce Melody, Ama G The Black, Jay Polly, Charly na Nina, Rwasa, Eric Mucyo, Nkusi Arthur n'abandi.

Hagitangira kumvikana inkuru z'umutekamitwe wibasiye abantu benshi barimo n'ab'ibyamamare ba hano mu Rwanda, uwo wabaga abeshya abantu hari aho yiyita Joseph Kayitera, ubundi akiyita Claude. Nyuma y'aho Inyarwanda ishyize hanze nimero akoresha kuri Whatsapp ateka iyo mitwe ari yo:+447459614320, ubu noneho yahinduye uburyo atekamo imitwe kuko asigaye yambura imbuga nkoranyambaga z'abantu banyuranye, akazikoresha abeshya abantu ari nako abasaba amafaranga. 

REBA HANO GABY KAMANZI AVUGA KU MUTEKAMITWE WAMWIBASIYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND