RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2017 iratangira kuri iki Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/11/2017 20:32
0


Irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka ry’umukino w’amagare ribera mu Rwanda (Tour du Rwanda) kuri iki Cyumweru tariki 12-19 Ugushyingo 2017 rikaba rikinwa ku nshuro yaryo ya cyenda kuva mu 2009 ryakwemerwa n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (UCI).



Ku ruhande rw’u Rwanda, ku nshuro ya kabiri kuva 2016 hazitabira amakipe atatu (3) arimo; Team Rwanda, Les amis Sportifs de Rwamagana na Benediction Club. Amakipe atatu ahuriza hamwe abakinnyi 15 bazaba bahatana ku ruhande rw’u Rwanda.

Team Rwanda izaba iyobowe na Nsengimana Jean Bosco watwaye iri siganwa mu 2015. Muri iyi kipe azaba afatanya na bagenzi be barimo; Uwizeye Jean Claude, Byukusenge Patrick. Aba baziyongeraho Ukiniwabo Rene Jean Paul na Munyaneza Didier, abakinnyi bakizamuka bazakina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Benediction Club y’i Rubavu izaba igizwe na Gasore Hategeka, Bonaventure Uwizeyimana, Ruberwa Jean Claude, Nduwayo Eric na Nizeyimana Alexis. Les Amis Sportifs de Rwamagana igizwe na Hakiruwizeye Samuel, Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude, Uwingeneye Jimmy na Tuyishimire Ephraim.

Abakinnyi bakomeye nka Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda 2014 na 2016 kuri ubu azaba akiniraTirol Cycling Team yo muri Autriche mu gihe Mugisha Samuel na Areruya Joseph bazaba bakinira Team Dimension Data.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ndayisenga w’imyaka 23 y’amavuko avuga ko kuri iyi nshuro ya cyenda Tour du Rwanda izaba ikinwa azaba acungana n’abanyamahanga bakina muri Dimension Data naho abanyarwanda bayikinamo bo ngo nta bwoba bamuteye kuba bamusiga. Mu gamabo ye Ndayisenga yagize ati:

Dimension irakomeye kandi ikindi nubwo nayitwariyemo umwenda w’umuhondo ku giti cyanje, nabo bazaza baje kuyirwanira nubwo ntakiri umukinnyi wabo kuko nayitwaye mbakinira ni nayo kipe izaba itinyitse si no gukabya. Areruya afite izina, Mugisha nawe nuko yarabiciye biracika umwaka ushize. Ni abakinnyi ku ruhande rwabo nka Dimension Data bameze neza ariko nta bwoba mbafitiye kuko Areruya ndamuzi, Mugisha ndamuzi…Nubwo bakomeye njye ntabwo banteye ubwoba ni nka barumuna banjye ndabazi cyereka nk’abanyamahanga ni bo nzi uko nzabagenza.

Nsengimana Jean Bosco we avuga ko iri rushanwa bizeye ko bazitwara neza kuko abakinnyi benshi bazaba bahura nabo basanzwe bazi uko bakina. “Tuzitwara neza kuko twakoze imyitozo myiza kandi twahawe buri kimwe twakeneraga. Turasaba abanyarwanda ko badushyigikira kugira ngo tuzagire izindi mbaraga zo guhatana n’abanyamahanga”. Jean Bosco Nsengimana

Ndayisenga Valens (ibumoso) na Jean Bosco Nsengimana (iburyo)

Ndayisenga Valens (ibumoso) na Jean Bosco Nsengimana (iburyo)

Maroc ntizitabira iri siganwa kuko bamaze gutangaza ko nta bushobozi bafite bujyanye n’amikoro bafite ku buryo bakwitabira iri rushanwa rizamara icyumweru kimwe. Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017, abasiganwa bazakina ikitwa ‘Individual Time Trial” aho buri mukinnyi azakora intera ya kilometer 3.3 (3.3Km) nyuma bakaza kureba uko barushanyijwe mu gukoresha igihe gito.

Kuwa Mbere  tariki 13 Ugushyingo 2017, bazahaguruka i Kigali ku nyubako ya Kigali Convention Center bagana mu karere ka Huye. Abasiganwa bazakora intera ya kilometero 120.3, aha bazahava bajye kurara mu Karere ka Nyanza aho bazahaguruka kuwa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017 bagana mu Karere ka Rubavu ku ntera ya kilometero 180.

Ku munsi wa kane w’isiganwa, abakinnyi bazahaguruka i Rubavu bagana i Musanze kuwa 15 Ugushyingo 2017 bakora intera ya kilometero 95. Bazahaguruka i Musanze kuwa 16 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamata mu Bugesera ku ntera ya kilometero 121 mbere yuko bazahava ku munsi ukurikira bagana i Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.1.

Bazava i Rwamagana kuwa 18 Ugushyingo 2017 bagana i Nyamirambo ku ntera ya kilometero 86.3 bityo ku Cyumweru bazasoze bazenguruka umujyi wa Kigali aho bazakora intera ya kilometero 120 hanamenyekana uwuzatwara isiganwa muri rusange.

Edwin Avila ukinira Team Illuminate (USA) nawe yitezwe mu mihanda y'u Rwanda nubwo avuga ko agorwa no kuzamuka imisozi

Edwin Avila ukinira Team Illuminate (USA) nawe yitezwe mu mihanda y'u Rwanda nubwo avuga ko agorwa no kuzamuka imisozi ariko yiyizera mu kuvuduka (Sprint)

Ndaisenga Valens niwe umaze guca agahigo ko gutwara iri rushanwa (2014, 2016) kuva ryakwemerwa na UCI

Ndaisenga Valens ni we umaze guca agahigo ko gutwara iri rushanwa (2014, 2016) kuva ryakwemerwa na UCI

Dore imihanda Tour du Rwanda 2017 izanyuramo:

1.Tariki 12 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali (Prologue): 3.3 KM

2.Tariki 13 Ugushyingo 2017: Kigali-Huye: 120.3 KM

3.Tariki 14 Ugushyingo 2017: Nyanza-Rubavu: 180 KM

4. Tariki 15 Ugushyingo 2017: Rubavu-Musanze: 95 KM

5.Tariki 16 Ugushyingo 2017: Musanze-Nyamata: 121 KM

6.Tariki 17 Ugushyingo 2017: Nyamata-Rwamagana: 93.1 KM

7.Tariki 18 Ugushyingo 2017: Kayonza-Kigali/Nyamirambo: 86.3 KM

8.Tariki 19 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali: 120 KM

Abazabasha gusoza irushanwa bazakora intera ya kilometero 816 mu minsi irindwi (7)

Abazabasha gusoza irushanwa bazakora intera ya kilometero 816 mu minsi irindwi (7)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND